skol
fortebet

Abakinnyi bakomeye muri AFCON 2021 bahawe umutekano udasanzwe

Yanditswe: Wednesday 12, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi b’umupira w’amaguru bafite ubwoba bwinshi byatumye barindwa bikomeye n’abashinzwe umutekano mu gikombe cya Afurika.
Uretse abakinnyi,Mascot y’irushanwa - Mola Ntare - yambitswe ikoti ridatoborwa n’amasasu.
Ingamba zikomeye zo gukaza umutekano ziri guterwa n’ubwoba bw’ibitero by’inyeshyamba ziba muri Kameruni, ahari kubera irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika.
Uwahaye amakuru Ikinyamakuru The Mirror agira ati: "Abakinnyi bafite impungenge cyane ko hari ibikorwa by’terabwoba byakozwe. (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi b’umupira w’amaguru bafite ubwoba bwinshi byatumye barindwa bikomeye n’abashinzwe umutekano mu gikombe cya Afurika.

Uretse abakinnyi,Mascot y’irushanwa - Mola Ntare - yambitswe ikoti ridatoborwa n’amasasu.

Ingamba zikomeye zo gukaza umutekano ziri guterwa n’ubwoba bw’ibitero by’inyeshyamba ziba muri Kameruni, ahari kubera irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika.

Uwahaye amakuru Ikinyamakuru The Mirror agira ati: "Abakinnyi bafite impungenge cyane ko hari ibikorwa by’terabwoba byakozwe.

Icyakora, babwiwe ko ibintu byose bizakorwa kugira ngo babarinde ndetse n’ingabo zidasanzwe zarateguwe kugira ngo zitabare igihe haba habaye iterabwoba cyangwa igitero cyose.

Abakinnyi benshi baturuka ahantu habaye ibibazo by’umutekano muke, nko muri Nigeria cyangwa Cote d’Ivoire,barabimenyereye.

Bishimiye gukinira ibihugu byabo kandi ntibatenguhe abaturage babo."

Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano, Engamba Ledoux, yagize ati: “Hashyizweho ingamba zikomeye kugira ngo AFCON igende neza.

Abakinnyi 40 bakina muri Premier League barimo Mo Salah, Sadio Mane, Riyad Mahrez na Pierre-Emerick Aubameyang bari gukinira ibihugu byabo bya Afrika.

Nubwo bimeze bityo,hashyizweho amasaha y’umukwabu ndetse imodoka za gisirikare ziba zigenda mu muhanda kugira ngo zirinde abakinnyi n’abafana.

Abashinzwe umutekano benshi baba bahagaze ku mahoteri no ku myitozo mu gihe abasirikare baba bari kuri stade hirya no hino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa