skol
fortebet

Visit Rwanda yakuruye ibyamamare byo muri PSG

Yanditswe: Friday 29, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30 Mata 2022 Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Dlaxer bategerejwe i Kigali muri gahunda ya Visit Rwanda.

Sponsored Ad

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, myugariro Sergio Ramos yatangaje ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be babiri bakinana.

Ati "Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga."

Sergio Ramos yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ’Mudasumbwa’.

Usibye Sergio Ramos, undi witegura gusura u Rwanda mu bakinnyi ba PSG harimo umunyezamu Keylor Navas.

Navas yavuze ko atari we uzarota ageze mu Rwanda kuko yifuza kumenya umuco waho no gusura ingagi amaso ku yandi.

Ibi aba bakinnyi babihuriyeho na Julian Dlaxer, wavuze ko yitegura gusura urw’imisozi igihumbi.

Ati "Ntabeshye sinjye uzarota ngezeyo. Ndashaka gusura Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika."

Menya Ingagi Rudasumbwa

Ni ingagi yabyawe na Rugira, yo mu muryango wa Musilikale.

Uyu mwana w’ingagi wavutse ku wa 30 Nyakanga 2020, aza guhabwa izina na Sergio Ramos w’imyaka 36.

Ni umuhango wabaye ku wa 24 Nzeri 2021, ubwo abana 24 b’ingagi bahabwaga amazina.

Mu 2019 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukerarugendo, RDB, rwatangaje ko rwatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris Saint Germain, bwagombaga kumara imyaka itatu.

Julian Dlaxer uri mu bakapiteni ba PSG nawe ategerejwe i Kigali

Sergio Ramos azagera i Kigali aherekejwe n’umugore we

Keylor Navas uri mu banyezamu bakomeye ku Isi ategerejwe i Kigali

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose iwacu murisanga nikaribu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa