Abakinnyi batatu ba APR FC batangiranye imyitozo na AS Kigali izakoresha arenga miliyoni 700 Frw
Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025
AS Kigali yarimo abakinnyi batatu bashya bavuye muri APR FC, yatangiye imyitozo itegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26, Umunyamabanga wayo, Nshimiye Joseph, avuga ko ari umwaka bazakenera arenga miliyoni 750 Frw.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye imyitozo ya mbere ya AS Kigali yitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 16.
Mu bakinnyi batangiye imyitozo harimo batatu bavuye mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Abo ni Kategaya Elie na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, ndetse na Mugiraneza Frodouard wari hanze y’ikibuga kuko afite ikibazo.
Nyuma y’imyitozo, Ndayishimiye Joseph yatangaje ko umubare w’abakinnyi bavuye muri APR FC wari kwiyongera, ariko amategeko ntiyabyemera kuko ikipe itemerewe gutiza indi abakinnyi barenze batatu mu mwaka umwe w’imikino.
Ati “Twagiranye amasezerano na APR FC iduha abakinnyi batatu ariko iyo amategeko ataza kutugonga twari kuba twarayikuyemo abarenze abo. Ni abakinnyi beza kandi bazadufasha.”
Ndayishimiye Joseph yakomeje avuga ko AS Kigali yiteguye kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, igerageza guhangana n’ibibazo by’amikoro yahuye na byo mu mwaka ushize.
Ati “Umwaka ushize twahuye n’ibibazo by’amikoro ariko muri uyu twatangiye turashaka ko tuzabigabanya cyane cyangwa tukabirangiza, ku buryo undi uzaza [2026/27] ikipe izaba ihagaze neza.”
“Muri uyu mwaka w’imikino dukeneye miliyoni 750 Frw kugira ngo dushobore kuwurangiza neza kuko twawutangiye. Umujyi wa Kigali wadufashije kwishyura abatureze muri FERWAFA, uzakomeza no kudufasha ubu dufatanye agatoki ku kandi.”
Ku birebana n’uko Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yifuza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nshimiye Joseph avuga ko n’ubundi uruhare rwe ruzakomeza kugera mu ikipe.
Ati “Kuba Perezida wacu yiyamamariza kuyobora FERWAFA ni ishema kuri twe no ku mupira w’amaguru muri rusange. Ntabwo rero bizaduhungabanya kuko n’ubundi yadufashaga binyuze mu kigo cye cya Africa Medical Supply Ltd.”
“Africa Medical Supply Ltd rero ntabwo izajya muri FERWAFA. Abaye Perezida yaba ari amata abyaye amavuta.”
AS Kigali yatangiye imyitozo itegura umwaka w’imikino wa 2025/26
Shema Fabrice aramutse atorewe kuyobora FERWAFA ntibyahungabanya inkunga yageneraga AS Kigali

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *