Abakozi ba FERWAFA bategujwe gukorera ku gitutu no guhindura imitekerereze
Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yasabye abakozi bayo gukorera ku gitutu, abo binaniye bagasezererwa mu kazi.
Ibi yabigaragaje ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, ubwo yatangiraga inshingano ze nyuma yo gukora ihererekanyabubasha n’uwo yasimbuye, Mugisha Richard, wakoraga aka kazi by’agateganyo.
Mugabe yeretse abakozi ba FERWAFA ko buri wese uri mu nshingano, agomba gukora afite intego kandi bagahindura imitekerereze y’uko iri shyirahamwe ryari risanzwe rikora.
Ati: “Guhera ku muntu uri ku marembo, ku muntu utegura icyayi, ku muntu ukoropa, buri wese afite inshingano n’akazi mu ntego dufite n’ibyo Komite Nyobozi yasabwe n’abanyamuryango, igihugu kugera kuri Perezida w’Igihugu. Kugira ngo tubashe kugera ku byo twifuza kugeraho, ndabasaba guhindura imitekerereze.”
“Ni mwe bakozi dufite hano uyu munsi, nta handi duteze gukura abandi, kugeza ubwo tuzafata inzira ya kabiri y’amaburakindi wa yo kwirukana buri wese hakaza indi kipe nshya. Ariko aho si ho nshaka ko tugana. Mutekereze kure kuko tugiye gukorera ku gitutu, niba utiteguye kugikoreraho munyihanganire ntabwo bizavamo.”
Yongeyeho ko imyitwarire yari isanzweho y’abatakoraga mu mpera z’icyumweru, bakora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu bakumva ko byarangiye, bakora kuva saa Tatu kugeza saa Kumi n’Imwe bakumva ko akazi karangiye, “ntabwo bizongera muhindure”.
Mugabe yasabye abakozi ba FERWAFA kuba umwe bakirinda kandi bagakemura amakimbirane hagati yabo, bagakorana kugira ngo hatazagira akazi gakorwa nabi bikagira ingaruka ku ikipe yose.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yamuhaye inshingano zo gukorera ku ntego kandi akagendana n’ushoboye, udashoboye agasigara.
Ati: “Umunyamabanga twashyizeho azaba agomba gukorera ku ntego. Buri wese azaba yerekana ibigaragaza ko yakoze neza. Ibyo ni ibyo wagezeho, ni umusaruro wavuyemo. Kuvuga ko watonze ku kazi bakubaza icyo wakoze ukakibura, ibyo ntabwo tuzabyihanganira. Buri wese azasinya amasezerano ajyanye n’ibyo tugomba kugeraho kuko aho tugana ni kure cyane.”
“Turacyaseta ibirenge ntabwo turamenya gukoresha igihe kandi biri mu nzego zose. Njye nzabasunika kugeza mukoze keretse nibibananira, ibyo byose biri muri gahunda. Niba Umunyamabanga afite ibyo yasabwe kugeraho, ntabwo azarindira ko aterwa amabuye, ahubwo azabanza kuyabatera.”
Yakomeje avuga ko “Tuzabigisha ariko nitumara gushyiramo imbaraga tukabona utagenda, tuzagushakira impamba neza tugusezereho mu cyubahiro. Mugomba gukora kuko ishyirahamwe ryacu rifite inzozi rigomba kugeraho.”
Mu bishyizwe imbere muri FERWAFA harimo kunoza imicungire y’imari, kuzamura urwego rw’amarushanwa, kwita ku bikorwaremezo, kubyaza umusaruro mu buryo bw’amikoro ibikorwa bihari.
Abakozi ba FERWAFA bakiriye Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *