skol
fortebet

Abana ba Jay Polly babonye umuterankunga uzabishyurira mpaka barangije amashuri abanza

Yanditswe: Monday 27, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abana babiri umuraperi Jay Polly yapfuye asize, babonye abaterankunga biyemeje kubishyurira kugeza barangije amashuri abanza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Uwera Jean Maurice, mukuru wa Jay Polly yagize ati “Inkuru nziza nabamenyesha ni uko hari abagiraneza biyemeje kwishyurira amashuri abana ba Jay Polly kugeza bose barangije amashuri abanza, amafaranga yose araba yamaze kwishyurwa mu minsi mike.”

Icyakora nubwo yatangaje ko hari abagiraneza bemeye kwishyurira abana ba Jay Polly amashuri abanza, ntawo yigeze abavuga mu mazina.

Ati “Ni abantu badakunda kugaragara mu itangazamakuru ntabwo ari byiza ko nabavuga.”

Abana babiri uyu muraperi yasize, bishyuriwe igihe cyari gisigaye ngo barangize amashuri abanza mu gihe mu muhango wo gukura ikiriyo nabwo Uwera Jean Maurice yari yatangaje ko inkunga yakusanyijwe mu bakunzi ba Jay Polly yishyuwe umwaka umwe w’amashuri.

Yakomeje avuga ko nubwo bishyuye umwaka wose ariko bifuza ko buri wese yakomeza kuba hafi y’umuryango wa nyakwigendera bityo abana be ntibazigere babura uburezi.

Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33 nyuma yo kunywa ibintu byavanzwe n’uwo bari bafungwanwe nkuko inzego zishinzwe umutekano zabitangaje.

Jay Polly yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’, “Umupfumi uzwi”, “Ku musenyi”, “Mu gihirahiro”, “Rusumbanzika”, “Marayika”, “Umusaraba wa Joshua”, “Ikosora”, “Umwami uganje” n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa