Abanyabigwi muri ruhago y’u Rwanda bahuriye n’abakiri bato mu gikorwa cyo #Kwibuka31
Yanditswe: Thursday 08, May 2025

Igikorwa cy’imikino ya ruhago cyamaze iminsi itanu kibera ku bibuga byo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, kigamije kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abakinnyi, abatoza, abasifuzi, abanyamakuru n’abafana bagera ku 110 bishwe muri ayo mahano, cyasojwe ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi, mu birori byabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.
k’ubumwe bwabo nk’Abanyarwanda.”
Gahunga Kirenga Salomon w’imyaka 11, ukina umupira w’amaguru mu irerero rya Nunga, yagize ati “Sinzibagirwa umunsi nageze ku rwibutso rwa Jenoside. Ibyo nahigiye byatumye ndushaho kumva ko ngomba gukora ibintu byiza mu buzima bwanjye.”
Ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi, ni bwo habaye igikorwa cyo gusoza #Play4Kwibuka31, uba umwanya wo kwishimira ubudaherenwa n’ubutwari bwubakiweho ubuzima bushya ku bacitse ku icumu no mu Banyarwanda muri rusange.
Amakipe ya Forever Girls na Shining Football Academy ni yo yegukanye ibikombe mu cyiciro cy’abato, naho Karibu FC itsinda umukino w’abakanyujijeho.
Abategura #Play4Kwibuka bifuza ko iki gikorwa kigera kuri benshi hirya no hino mu gihugu, bityo hakwiye kubaho ubufatanye no gushyigikira gahunda z’iki gikorwa uhereye ku bantu ku giti cyabo, ibigo byigenga, inzego za leta n’abandi bafatanyabikorwa.
Bategura kukigira ngarukamwaka mu gihugu hose, kongera amahugurwa ku batoza mu bijyanye n’imikoreshereze ya siporo mu kubaka amahoro no kwigisha indangagaciro Nyarwanda mu rubyiruko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *