skol
fortebet

Abanyarwanda 99% bamaze gushyirwa mu byiciro bishya b’ubudehe

Yanditswe: Monday 23, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) Nyinawagaga Claudine Marie-Solange,yabwiye RBA ko 99% by’Abanyarwanda bamaze gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe ndetse ko mu minsi ya vuba bizatangazwa.
Mu kiganiro yahaye RBA,uyu muyobozi yavuze ko ibyo gushyira abanyarwanda mu byiciro by’Ubudehe byarangiye hagiye gukurikiraho kubishyikiriza MINALOC nayo ikabyemeza bigatangarizwa Abanyarwanda.
Yagize ati "Ibyiciro by’Ubudehe bishya (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) Nyinawagaga Claudine Marie-Solange,yabwiye RBA ko 99% by’Abanyarwanda bamaze gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe ndetse ko mu minsi ya vuba bizatangazwa.

Mu kiganiro yahaye RBA,uyu muyobozi yavuze ko ibyo gushyira abanyarwanda mu byiciro by’Ubudehe byarangiye hagiye gukurikiraho kubishyikiriza MINALOC nayo ikabyemeza bigatangarizwa Abanyarwanda.

Yagize ati "Ibyiciro by’Ubudehe bishya byararangiye,dufite ingo 99% ziri mu byiciro by’Ubudehe.Iyo 1% n’iyi ingo ziba zavutse cyangwa se uwacikanwe kandi nawe haba hari uburyo bwo kwegera akagari kugira ngo abone icyiciro.

Raporo ubu turayishoje hakurikiyeho kuyishyikiriza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nayo ikayemeza ikayitangariza Abanyarwanda.Twiteze ko mu minsi ya vuba ibyo byiciro bitangarizwa abanyarwanda n’uwacikanwe kandi yegera akagari kamufashe.

Gutangaza ibyiciro bishya by’ubudehe bizanajyana no gutangaza amabwiriza yo gukoresha ibyiciro by’Ubudehe.

Ibyiciro bishya bihagarariwe n’Inyuguti A,B,C,D na E, bizaba bifite akamaro gatandukanye n’akari kamenyerewe ko bishingirwaho mu gufasha abatishoboye.

Mu gihe ibyiciro bya mbere byaheraga ku batishoboye bizamuka, ibyiciro bizatangirana mu kwezi k’Ukuboza bizaba imbusane y’ibyari bisanzwe.

Ntabwo bizaba bikigendera ku mibare kandi byarahindutse bigera kuri bitanu, aho ikibanza kizaba icy’abishoboye aho kuba icy’abatishoboye.

Imiterere y’ibyiciro bishya by’Ubudehe

Icyiciro A

Ni icyiciro kirimo ingo usangamo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw’imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga.

Ahembwa 600,000 Frw cyangwa arenze buri kwezi (abakozi ba Leta, abikorera, n’abakorera ibigo byigenga, abafata Frw ya pansiyo), haba mu mujvi cyangwa mu cyaro ;

Yinjiza 600,000 Frw cyangwa arenze ayavanye mu bindi bikorwa byinjiza umutungo (haba mu mujyi cyangwa mu cyaro);

Afite ubutaka bugeze kuri Ha 10 cyangwa zirenga (mu cyaro), cyangwa ubutaka bungana na 1 Ha cyangwa burenze (mu mujyi);

Atunze inka, ihene, intama, inkoko, yorora amafi, inzuki cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza 600,000 Frw cyangwa arenze, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Icyiciro B

Ni icyiciro kibarizwamo ingo zifite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza umutungo, kandi ashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose.

Ahembwa hagati 65,000 Frw na 600,000 Frw buri kwezi (abakozi ba Leta, abikorera, n‘abakorera ibigo byigenga, abafata Frw ya pansiyo), haba mu mujyi haba no mu cyaro.

Yinjiza hagati ya 65,000 Frw na 600,000 Frw ayavanye mu bindi bikorwa byinjiza umutungo (amafaranga y’ubukode bw’ubutaka, ubukode bw’amazu, amamashini, imodoka, amapikipiki, ubucuruzi na serivisi n‘ibindi bikoresho), haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Afite ubutaka bungana na hegitari (1Ha) ariko butageze kuri hegitari icumi (10 Ha) mu cyaro; cyangwa ubutaka bungana na meterokare 300 ariko butarengeje (1 Ha) mu mujyi.

Atunze inka, ihene, intama, inkoko, yorora amafi, inzuki cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza hagati ya 65,000 Frw na 600,000 Frw buri kwezi (haba mu mujyi cyangwa mu cyaro).

Icyiciro C

Ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye akaba ahembwa hagati ya 45,000 Frw na 65,000 Frw ku kwezi (abakozi ba Leta, abikorera, n’abakorera ibigo byigenga, abafata Frw ya pansiyo), haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Yinjiza hagati ya 45,000 Frw na 65,000 FM ayavanye mu bindi bikorwa byinjiza umutungo (amafaranga y’ubukode bw’ubutaka, ubukode bw’amazu, amamashini, imodoka, amapikipiki, ubucuruzi na serivisi n’ibindi bikoresho), haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Afite ubutaka bungana n’igice cya hegitari (0.S Ha) ariko butagera kuri hegitari imwe (1 Ha) mu cyaro, cyangwa ubutaka buri hagati ya metero kare 100 m* na metero kare 3oo (300 m‘) mu mujyi.

Atunze inka, ihene, intama, inkoko, yorora amafi, inzuki cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza hagati ya 45,000 Frw na 65,000 Frw buri kwezi (haba mu mujyi cyangwa mu cyaro).

Icyiciro D

Ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo. Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye akaba

Yinjiza munsi ya 45,000 Frw ku kwezi ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi(haba mu mujyi cyangwa mu cyaro).

Afite ubutaka butagera ku gice cya hegitari (0.5 Ha) cyangwa nta butaka na mba afite mu cyaro; cyangwa akaba afite ubutaka buri munsi ya metero kare 100 cyangwa nta butaka afite mu mujyi.

Nta mitungo afite yinjiza amafaranga agera ku 45,000 Frw (baba mu mujyi cyangwa mu cyaro);

Nta matungo afite yakwinjiza 45,000 Frw ku kwezi (inka, inkoko, ingurube, ihene, intama, amafi, inzuki), cyangwa nta tungo na mba afite (haba mu mujyi cyangwa mu cyaro).

Icyiciro E

Ni icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo. Muri iki cyiciro usangamo.

Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango;

Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango;

Urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango;

Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye cyangwa undi uba muri urwo rugo ufite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga;

Urugo ruyobowe n’abana bakiri mu ishuri kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga. Umunyeshuri ubarirwa muri icyi cyiciro hatitawe ku myaka, ni uwiga adafite akandi kazi/ibiraka abangikanyije n’amasomo (full time student).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa