skol

Abasifuzi b’impanga b’Abanyarwandakazi bavugishije benshi mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore

Yanditswe: Tuesday 22, Jul 2025

featured-image

Impanga z’Abanyarwandakazi, Umutoni Aline na Umutesi Alice, zavugishije benshi mu bari gukurikirana irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’Abagore riri kubera muri Maroc.

Umutoni, Umutesi na Mukansanga Salima ni Abanyarwandakazi bari mu basifuzi bari gusifura Igikombe cya Afurika cy’Abagore (WAFCON 2024), gusa abakomeje kugarukwaho ni impanga benshi bibaza uko zageranye ku gasongero.

Aba bombi bagiranye ikiganiro n’igitangazamakuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAFOnline), bagaragaza ko imbaraga n’ubushobozi bafite byabagejeje ku nzozi zabo.

Umutoni yavuze ko abantu batangiye kubatangarira cyane ubwo bari bakiri abakinnyi, ahanini bitewe n’uko ibyiyumviro byabo byari bimwe.

Ati “Ndibuka ubwo twari mu Budage mu mikino y’Ikipe y’Igihugu, benshi baradutangariye. Ahanini byari ukubera ko icyo yakundaga ari cyo nanjye nakundaga, byari nk’itegeko.”

Umutesi Alice avuga ko gusifura mu buryo butandukanye ari inama bagiriwe n’uwabatozaga, wababwiye ko bagomba gusifura mu buryo butandukanye kugira ngo barusheho gufatanya.

Ati “Uburyo dusifuramo buratandukanye. Aba ari mu kibuga hagati nanjye ndi ku ruhande, ariko imitima yacu iba iri hamwe. Uwadutozaga yaratubwiye ngo ‘Alice nukomeza gusifura hagati, nawe Aline ugakomeza gusifura hagati, muzamera nk’aho muhanganye’.”

“Aho ni ho twahise duhitamo, Aline aguma mu kibuga hagati, noneho nanjye nemera kujya ku ruhande nkajya mba umwungiriza.”

Umutoni avuga ko impamvu yatumye aba hagati ari uko muri kamere ye akunda kuba umuyobozi kandi agakurikiza amategeko, gusa Umutesi Alice avuga ko umuvandimwe we akunda kugira isoni ariko akazirinda ari mu kibuga.

Aba basifuzi bombi bamenyereye gusifura mu marushanwa mpuzamahanga cyane cyane ay’abagore, bashimangira ko ikinyabupfura no gukora cyane ari byo byatumye bagera aho benshi batakekaga ko bagera.

Aba bombi baheruka guhurira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, ubwo Umutoni Aline yasifuraga hagati mu kibuga, naho Umutesi Alice ari ku ruhande.

Aha hari mu mukino wa ¼ cy’iri rushanwa wari wahuje Algeria na Ghana, amakipe yombi anganya 0-0, ariko Ghana ikomeza muri ½ nyuma yo gutsinda kuri penaliti 4-2.
Umutoni Aline na Umutesi Alice bombi bageze ku rwego rwiza nk’abasifuzi mpuzamahanga
Umutoni Aline na Umutesi Alice bahuriye mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore kiri kubera muri Maroc
Umutesi Alice na Umutoni Aline, bombi bakomoka mu Rwanda, bakomeje kuvugisha benshi bakurikira Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa