Abatoza bakomeye barimo Robertinho basabye akazi Rayon Sports /Abanyamahanga bo muri APR FC batangiye imyitozo
Yanditswe: Friday 21, Jun 2024

Rayon Sports yatangaje ko kugeza kuri uyu wa Gatanu, abatoza 46 ari bo bamaze gusaba akazi ngo basimbure Julien Mette warangije amasezerano ye muri Gikundiro ku wa Kane.
Muri aba batoza harimo Raoul Shungu na Robertinho bigeze gutoza iyi kipe ndetse na Ben Moussa wahesheje APR FC Igikombe cya Shampiyona ya 2022/23.
Aba kandi, barimo Abataliyani babiri, Abanya-Espagne batatu, Umwongereza umwe, Umudage umwe, Abafaransa barindwi n’Ababiligi babiri.
Rayon Sports ifite ibibazo by’ubukungu ntirajya ku isoko nk’andi makipe ngo ibashe kwiyubaka cyane ko ifite abakinnyi umunani gusa bafite amasezerano.
Ku rundi ruhande,Robertinho watoje Simba SC na Vipers FC,yagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.
Abanyamahanga muri APR FC batangiye imyitozo
Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena,APR FC yakoze imyitozo n’abanyamahanga bayo bahari mu kwitegura umwaka w’imikino uri imbere.
Ubwo yanganyaga na Rayon Sports 0-0, abakinnyi b’abanyamahanga ba APR FC bari batarasubukura imyitozo
Tadeo Lwanga, Victor Mbaoma na Apam Bemol batangiye gutegura umwaka wabo w’imikino.
Nubwo abafana ba APR FC batishimiye uko yitwaye ku isoko ry’imbere mu gihugu byarikoroje, benshi bayihanze amaso ku isoko mpuzamahanga.
Amarushanwa yitegura imbere:
CECAFA Kagame Cup: 6/22/7/2024
FERWAFA Super Cup: 11/8/2024
CAF Champions League: 1st Round 16-18/8/2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *