skol

Abayobora Basketball Nyafurika banyuzwe n’umusaruro w’umwiherero wa ‘Basketball Without Borders’ i Kigali

Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025

featured-image

Abarimo Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida w’Irushanwa rya Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall, bashimye umusaruro wavuye mu mwiherero wa Basketball Without Borders wari umaze iminsi ine ubera i Kigali.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Kanama 2025, ni bwo muri BK Arena hasojwe umwiherero wa Basketball Without Borders wari umaze iminsi ine ubera mu Rwanda aho wari wahuje urubyiruko 60 rukina Basketball rwaturutse mu bihugu 21, rurimo abahungu n’abakobwa bo ku Mugabane wa Afurika.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League.

Mu minsi ine bamaze, abitabiriye uyu mwiherero wabaga ku nshuro ya 21, ikaba inshuro yawo ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, batojwe ndetse baganirizwa n’abatoza n’abanyabigwi bo muri NBA na WNBA, bakina n’amarushanwa atandukanye hagati yabo.

Hashimiwe kandi abakinnyi bitwaye neza mu byiciro birimo umukinnyi mwiza w’irushanwa [MVP] mu bahungu n’abakobwa, uwugariye neza kurusha abandi, uwatsinze amanota menshi muri rusange ndetse n’uwigaragaje neza mu gutsinda amanota atatu.

Mu batoza n’abanyabigwi bakomeye bari i Kigali muri uyu mwiherero harimo Tamika Catchings, Kerry Kittles, Marvin Williams, Charles Lee utoza Charlotte Hornets, Lloyd Pierce wungirije mu Ikipe ya Indiana Pacers na Micah Nori wungirije mu Ikipe ya Minnesota Timberwolves.

U Rwanda rwari rufitemo abakinnyi bane ari bo Ingabire Liliane, Bizimana Kayira Plamedie, Sean Mwesigwa na Gabriel Ndoba Mwiba.

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye ko uyu mwiherero wagenze ndetse n’abatoza bawukoresheje banyuzwe n’urwego rw’abakinnyi.

Ati ‘Ku munsi wa gatatu batangiye kuvuga ko abana bafite impano zitangaje. Ibyo ni byo dushaka kubona. Turashaka kubona impano zihariye, dushaka ko uru rubyiruko rusubiranayo ibitekerezo bishya n’imbaraga nshya ku buryo rukora ibintu bikomeye mu buzima bwarwo.”

Yongeyeho ati “Uyu mwiherero wabaga ku nshuro ya 21 wagenze neza. Turashimira u Rwanda rwatwakiriye.”

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko uretse gutoza abakinnyi, n’abatoza bongererwa ubumenyi binyuze muri gahunda nk’izi za Basketball Without Borders.

Ingabire Liliane uri mu Banyarwanda bane bitabiriye uyu mwiherero, yagize ati “Kuba naratoranyijwe kuza hano ni ibintu by’agaciro. Twize ibintu byinshi, twahuye n’abatoza bavuye mu bindi bihugu batwigisha ibintu birenze ku byo twari tuzi.”

Yongeyeho ati “Nabonye inshuti kandi niga no kubana n’abandi bantu ntari nzi. Ibyo nungutse bizamfasha kongera ubunararibonye haba mu kuvuga, kumenyana n’abantu no gukina.”

Urubyiruko rurenga 4600 rwo mu bihugu 144 ni rwo rumaze kwitabira umwiherero wa Basketball Without Borders kuva mu 2001, mu gihe 142 muri bo babonye amahirwe yo gukina muri NBA na WNBA.

Mu banyuze muri iyi nzira ku Mugabane wa Afurika harimo Joel Embiid ukinira Philadelphia 76ers, Pascal Siakam ukinira Indiana Pacers wanatwaye NBA mu 2019 n’Umunya-Sudani y’Epfo Khaman Maluach ugiye gutangira gukina muri NBA mu Ikipe ya Phoenix Suns.

Abitabiriye umwiherero wa Basketball Without Borders bakinnye amarushanwa atandukanye hagati yabo

Amarushanwa yabaye mu byiciro byombi, mu bahungu n’abakobwa

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera na Minisitiri Nelly Mukazayire bareba umukino wa nyuma mu bahungu

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko uyu mwiherero washyizweho na FIBA na NBA Africa uri gutanga umusaruro

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yashimiye u Rwanda rwakiriye uyu mwiherero wabereye bwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ahemba umwe mu bakinnyi bitwaye neza

Abakinnyi bashimira abatoza ubwo hasozwaga umwiherero muri BK Arena

Abitabiriye umwiherero wa Basketball Without Borders bagaragaje morale iri hejuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa