Abazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare bahinduye aho bakoreraga umwiherero
Yanditswe: Wednesday 03, Sep 2025
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali tariki 21-28 Nzeri 2025, bagiye gukomereza umwiherero mu Bugesera nyuma y’iminsi baba i Musanze.
Aba bakinnyi bari mu byiciro bitandukanye batangiye umwiherero mu cyumweru cya kabiri cya Kanama, aho babaga mu Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare kiri i Musanze.
Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson, yavuze ko aba bakinnyi bagiye gukomereza umwiherero mu Karere ka Bugesera.
Ati “Bari bamaze iminsi i Musanze, uyu munsi bamanutse baza i Kigali mu bice bibiri, bajya mu Bugesera. Bahinduye aho bakorera umwiherero, bavuye mu misozi bajya ahari imirambi.”
Impamvu yo guhindura ahabera umwiherero ni ukwegera ahari ikirere kimeze nk’icyo mu Mujyi wa Kigali uzaberamo amasiganwa yose ya Shampiyona y’Isi kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri.
Mu bakinnyi basaga 30 bari mu mwiherero harimo 10 bagize Ikipe y’Abagabo ari bo Mugisha Moïse, Masengesho Vainqueur, Manizabayo Eric, Nsengiyumva Shemu, Muhoza Eric, Uwiduhaye Mike, Nkundabera Eric, Byukusenge Patrick, Ngendahayo Jérémie na Nzafashwanayo Jean Claude.
Mu bagize Ikipe y’u Rwanda y’Abagore harimo Ingabire Diane, Nirere Xaverine, Nzayisenga Valentine, Neza Violette na Nyirahabimana Claudette wongewemo nyuma.
Abatarengeje imyaka 23 mu bagabo ni Niyonkuru Samuel, Tuyizere Etienne, Manizabayo Jean De Dieu, Nshutiraguma Kevin, Ufitimana Shadrack, Nshimiyimana Phocas, Ruhumuriza Aimé na Uhiriwe Espoir.
Mu bagore batarengeje imyaka 23 harimo Mwamikazi Jazilla, Iragena Charlotte, Ntakirutimana Martha, Ingabire Domin na Byukusenge Mariata.
Kuri aba bakinnyi bose, hiyongeraho kandi n’abakiri bato batarengeje imyaka 19 mu bahungu n’abakobwa.
Bamwe mu bakinnyi bagize Ikipe y’u Rwanda y’Abagore bari mu mwiherero wo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *