skol

Abazitabira umukino w’Amavubi na Bénin bahawe amahirwe yo gutsindira miliyoni 1 Frw

Yanditswe: Tuesday 07, Oct 2025

featured-image

Abafana bazitabira umukino uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Bénin kuri Stade Amahoro bahawe amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo imyambaro n’icya miliyoni 1 Frw.

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2025, ni bwo kuri Stade Amahoro hazabera umukino w’Umunsi wa Cyenda mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rivuga ko abafana bazagura amatike hakiri kare kandi bakagera kuri stade kare hari andi mahirwe abateganyirijwe.

Ryagize riti: “Imiryango ya stade izafungurwa Saa Sita zuzuye z’amanywa, tombola ibanziriza umukino izatangira Saa Kumi z’umugoroba. Abafana bazahagera hakiri kare bazahabwa amahirwe yo gutsindira imyambaro yemewe y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse n’imipira yo gukina.”

“Mu gihe cy’akaruhuko ku makipe yombi, abandi banyamahirwe bazegukana ibihembo by’amafaranga bingana na 100.000 Frw, 200.000 Frw, 300.000 Frw, 500.000 Frw n’igihembo nyamukuru cya 1.000.000 Frw.”

FERWAFA ishishikariza abafana kugura amatike no kugurira inshuti n’imiryango yabo kugira ngo bongere amahirwe yo gutsindira ibihembo, kandi abanyamahirwe akaba ari abazagura amatike bitarenze ku wa Kane tariki 9 Ukwakira, mbere ya saa Munani z’Amanywa.

Amavubi yifuza gutsinda uyu mukino ukomeye, akagira amanota 14 afitwe na Bénin iyoboye Itsinda C na Afurika y’Epfo iherutse gukurwaho amanota. Ikipe izatsinda uyu mukino izaba ifite amahirwe menshi yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Abafana b’Amavubi basabwe kugera kuri Stade Amahoro hakiri kare bagatsindira ibihembo birimo n’imyambaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa