skol

Adel Amrouche abona Ntwari Fiacre azasubirana umwanya ubanza mu kibuga muri Kaizer Chiefs

Yanditswe: Tuesday 09, Sep 2025

featured-image

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, yagaragaje ko abona uyu mwaka w’imikino uzarangira umunyezamu Ntwari Fiacre asubiranye umwanya ubanza mu kibuga muri Kaizer Chiefs.

Uyu munyezamu yagiye muri iyi kipe iri mu zikomeye muri Afurika y’Epfo mu mwaka ushize w’imikino, gusa ntiyarambye mu kibuga kuko yaje gutakaza umwanya ubanza.

Ibi byakomerejeho no muri uyu mwaka kuko mu mikino itanu imaze gukinwa, Ntwari ntabwo arajya mu kibuga.

Icyakora, uyu munyezamu ni umwe mu bagarutsweho cyane kubera imyitwarire myiza yagize mu mukino u Rwanda ruheruka gutsindwa na Nigeria 1-0.

Umutoza Amrouche yagize ati “Ntwari mbona mu Ikipe y’Igihugu ni umwe mu banyezamu beza muri Afurika, nyamara ntabwo akina mu ikipe ye. Ni ibihe bigoye ariko turamwizeye cyane kuko kuri Nigeria yagaragaje icyo ashoboye.”

“Kaizer Chiefs ifite umunyezamu mwiza muri Ntwari. Kujya mu ikipe nkuru bisaba kumenyera vuba. Yayigiyemo ifite abatoza bashya ndetse imaze igihe kinini ititwara neza rero ntabwo yari we.”

Yakomeje agira ati “Namubwiye ko agomba gukomeza kugira intego, akaba umunyamwuga kandi akitoza cyane. Ndabizi ko igihe amahirwe yagarutse azerekana ko ari umwe mu beza. Uyu mwaka uzaba uwe.”

Ntwari Fiacre yagiye muri Kaizer Chiefs nyuma yo kwitwara neza muri TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo.

Ntwari ni umwe mu bitwaye neza, mu mukino Nigeria yatsinze u Rwanda igitego 1-0

Ntwari yatangiye umwaka nabi muri Kaizer Chiefs

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amourche, yagaragaje ko Ntwari Fiacre azasubirana umwanya ubanza mu kibuga muri Kaizer Chiefs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa