Adesope yiyambajwe mu ndirimbo ya Bruce Melodie, Joel Brown na Diamond izabageza no mu Bwongereza
Yanditswe: Friday 01, Aug 2025
Umunyamakuru w’icyamamare muri Nigeria no mu Bwongereza, Adesope Olajide, yiyambajwe mu mushinga wo kumenyekanisha indirimbo nshya ya Bruce Melodie, Joel Brown na Diamond Platnumz bise Pom Pom, biteganyijwe ko izajya hanze mu ntangiriro za Nzeri 2025.
Amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda yemeza ko Adesope Olajide agera i Kigali muri iki cyumweru, mu biganiro n’ubuyobozi bwa 1:55AM Ltd, bigamije gutegura uburyo azabafasha kumenyekanisha iyo ndirimbo mu masoko yo mu mahanga, cyane cyane mu Bwongereza na Nigeria.
Uyu munyamakuru uzwi cyane mu rwego rw’imyidagaduro muri Afurika, ni umwe mu bantu b’ingenzi mu gufasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo ku mugabane w’u Burayi, aho amaze imyaka irenga 20 mu mwuga w’itangazamakuru. Azwiho kuba yarakoranye n’ibyamamare nka Wizkid, Burna Boy, Davido, Olamide n’abandi.
Ubuyobozi bwa 1:55AM Ltd, butegereje ko imikoranire na Adesope izatanga umusaruro ushimishije kuko izabafasha kugera ku isoko ryagutse, by’umwihariko mu Bwongereza aho Adesope asanzwe afite izina rikomeye.
Hari icyizere ko Bruce Melodie, Joel Brown na Diamond bashobora guhita berekeza i Londres mu bikorwa byihariye byo kumenyekanisha iyi ndirimbo, nyuma y’uko isohotse.
Adesope ni umwe mu banyamakuru n’abashyushyarugamba bubashywe muri Afurika, aho yatangiriye umwuga i Londres mu 2003. Yakoreye kuri N-Power FM, Voice of Africa Radio, ndetse mu 2014 yerekeza kuri Vox Africa TV UK ayobora ikiganiro Live at Battersea. Yanabaye umushyushyarugamba wa Nolly Afrobeats kuri Nollywood Movies Sky 329, n’umunyamakuru wa siporo kuri Ben Television mu kiganiro ABC Sports.
Izina rye ryakomeje kwigaragaza cyane mu muziki wa Afurika binyuze mu kiganiro Afrohits on The Beat kuri The Beat London 103.6FM, aho yamaze imyaka icumi. Ubu ayoboye The Afrobeats Podcast, kimwe mu biganiro bikomeye kuri afrobeats yatangije mu 2020.
‘Pom Pom’: Indirimbo itegerejwe n’abakunzi ba muzika nyafurika
Indirimbo Pom Pom, bivugwa ko izaba ikoze mu buryo bugezweho, yitezweho kuba umushinga ukomeye mu kwagura ibikorwa bya Bruce Melodie ku rwego mpuzamahanga. Ubufatanye bwa 1:55AM Ltd n’abantu bafite ubunararibonye nka Adesope, ni kimwe mu bizatuma iyi ndirimbo itangirira ku rwego rwo hejuru.
Iyi mikoranire ni indi ntambwe ikomeye Bruce Melodie na bagenzi be bateye mu gutanga umuziki wa Afurika ku rwego rw’isi, binyuze mu bufatanye n’ababigize umwuga.
Adesope Olajide ategerejwe i Kigali, agiye gufasha Bruce Melodie kumenyekanisha “Pom Pom” muri Nigeria no mu Bwongereza
Bruce Melodie na Diamond Platnumz biteguye gushyira hanze indirimbo “Pom Pom” mu ntangiriro za Nzeri 2025
Adesope [Uri iburyo] amaze imyaka 20 mu itangazamakuru ry’imyidagaduro yakoranye n’ibyamamare bikomeye muri Afurika
“Pom Pom” ishobora gufungurira Bruce Melodie imiryango yo kumenyekana mu Burayi
Muri Mata 2022, Adesope yakiriye mu kiganiro ’Afrobeat Podcast’ Diamond baganira ku rugendo rwe rw’umuziki
Mu bihe bitandukanye, Adesope yashyize itafari ku muziki wa Burna Boy, umunyamuziki uri mu bihagazeho ku Isi
Umunyamuziki Wizkid yakunze kwiyambaza Adesope mu kugeza hirya no hino ibihangano bye
Davido uherutse i Kigali mu bitaramo yakoranye cyane na Adesope mu kumenyekanisha indirimbo ze




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *