skol
Kigali

Adriano wamenyekanye muri Inter Milan yaguze indaya 18 icyarimwe mu rwego rwo kwimara agahinda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 February 2022

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brazil, Adriano,yakoze agashya ubwo kwerekeza mu ikipe yashakaga byangaga akoresha amayero 15.500 mu kugura indaya 18.

Uyu musore w’imyaka 40 wahoze ari rutahizamu wa Inter Milan yabonye ko kwerekeza mu ikipe yo mu Bufaransa Le Havre byanze muri 2015,niko kujya ku isoko agura indaya 18 icyarimwe.

Ibi byabaye nyuma yo gushaka kuva mu ikipe ya Atletico Paranaense yo muri mu mwaka wari wabanje.

Iyi kipe ya Ligue 2 yari yahaye amasezerano uyu mukinnyi wakiniye Brazil nkuru imikino 48 ngo aze kuyikinira kuri Stade Océane, nawe arabyemera ariko umushinga wapfuye ku munota wa nyuma.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Brazil cyitwa Extra kibitangaza ngo uyu rutahizamu watwaye Copa America 2004 yasubiye i Rio de Janeiro ahita yerekeza mu nzu y’indaya kuzigura.

Uyu mukinnyi ngo yahise ajyana abo bagore mu kirori cyihariye kuri Motel VIP, aho yakoresheje amayero 15.500 ku bakobwa 18, bakora imibonano mpuzabitsina.

Muri 2014, uyu wahoze ari umukinnyi wa Inter Milan na Parma yahanaguweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo kugishinjwa muri 2010 ariko habura ibimenyetso.

Adriano azwiho imywatirire mibi irimo gukunda inzoga n’abagore ndetse akiri umukinnyi byamugizeho ingaruka zikomeye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amafoto yihariye ya Perezida Kagame mu muhango wo gutaha ikibuga cya...

Amafoto atandukanye agaragaza Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye umuhango...
21 May 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida Kagame yigaragaje cyane mu mukino wa...

Perezida Kagame yafunguye ku mugararo ikibuga cya "Club Rafiki", i...
21 May 2022 0

Perezida Kagame yagaragaje imbamutima ze ku kuba u Rwanda rugiye kongera...

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije...
21 May 2022 0

Coco Gauff wakunzwe na benshi muri Tennis yarangije amashuri yisumbuye...

Coco Gauff usanzwe ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza muri...
21 May 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI:Salima Mukansanga yishimiye guhura n’abayobozi muri Siporo...

Kuri uyu wa Gatandatu,mu Mujyi wa Kigali habereye Inama yiga ku Iterambere...
21 May 2022 0

Perezida Kagame yahishuye abakinnyi 5 akunda muri NBA

Mu kiganiro yagiranye n’umunya-Nigeria,Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors...
21 May 2022 0