skol
fortebet

AFROBASKET2021: Umutoza w’u Rwanda yavuze impamvu ikomeye yatumye batsindwa na Guinea

Yanditswe: Tuesday 31, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko u Rwanda rusezerewe mu gushaka ticket ya 1/4, Prince Ibeh umwe mu bakinnyi barwo yabwiye abanyamakuru ko nta mpamvu bafite batanga uretse kuba "byatunaniye gusa".

Sponsored Ad

Guinea niyo iri inyuma ku rutonde rwa FIBA (21 muri Africa) mu yandi makipe y’ibihugu ari gukina iki gikombe cya Africa cya Basketball mu bagabo.

Ikipe y’u Rwanda yahabwaga amahirwe menshi mbere y’uyu mukino ariko Guinea yawutsinze ku manota 72 kuri 68.

Imbere ya Perezida Paul Kagame n’abafana benshi bayitizaga umurindi, "baraduhemukiye gutsindwa gutya" - Francine Umutoni wari waje kuri uyu mukino.

Umutoni yabwiye BBC ati: "Abafana ntako tutagize, ariko abakinnyi baradutengushye cyane, ntabwo bakinnye uko twari twiteze…ntakundi."

Kenny Gasana yatsinze amanota 28, Prince Ibeh atsinda amanota 10, nibo bonyine bagejeje ku mibare ibiri mu gitsindira u Rwanda, n’abandi bagerageje ariko kenshi bikanga.

Cheikh Sarr utoza u Rwanda yabwiye abanyamakuru ati: "Ndababaye cyane…twari dufite amahirwe, twari dufite ibisabwa byose ngo dutsinde uyu mukino ariko ndibaza ko twabuze kuguma ku ntego hamwe na hamwe.

"Twageze aho twitakariza icyizere duhusha bikabije amanota menshi yoroshye, twatakaje amanota arenga 20 yari kwinjira."

Prince Ibeh, umunya-Nigeria wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, nawe avuga ko nta gisobanuro abakinnyi babona batanga.

Yagize ati: "Ntabwo ari igitutu, ni ukubura guhuza gusa, ibyo twagombaga gukora byatunaniye nta rwitwazo twatanga, byatunaniye gusa."

Guinea n’umuturanyi wayo

Ni ubwa mbere Guinea igeze muri 1/4 cy’igikombe cya Africa kuva mu 1962 ubwo cyakinwaga bwa gatanu mu Misiri.

Umutoza Zeljko Zecevic wayo yavuze ko batsinze u Rwanda kuko "twari twiteguye cyane mu mutwe".

Ati: "Nabwiye abakinnyi ko ubu ari ugutsinda cyangwa tugataha… Hari uwatekerezaga ko twakora ibi? Ntawe. Ubu rero bagomba kubyemera."

Muri 1/4 ku wa gatatu Guinea izakina n’igihugu gituranyi Cote d’Ivoire. Ku mutoza Zecevic si umukino mushya.

Ati: "Cote d’Ivoire ni ikipe tuziranye twahuriye no mu majonjora, tuzaba dukina nk’ubwa gatandatu mu mezi atandatu ashize. Aya rero ni amakipe aziranye neza."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa