Ahembwa arenga miliyari 38frw y’U Rwanda ku mwaka Ariko yiberaho nkudatunze byinshi.
Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

Mu gihe bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo mu mikino yo gushaka amatike yo gukina ibikombe bitandukanye, N’golo Kante ntabwo kuri iyi nshuro yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abafaransa asanzwe akinira. Kante akaba yafashe iki kiruhuko asubira ku ivuko mu gihugu cya Mali aho ababyeyi be bakomoka mu rwego rwo gufasha byinshi abaturage baho akomoka. Mu busanzwe N’golo Kante ni umukinnyi w’umupira wa maguru wamamaye mu makipe anyuranye yagiye akinira arimo Leicester City , (...)
Mu gihe bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo mu mikino yo gushaka amatike yo gukina ibikombe bitandukanye, N’golo Kante ntabwo kuri iyi nshuro yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abafaransa asanzwe akinira. Kante akaba yafashe iki kiruhuko asubira ku ivuko mu gihugu cya Mali aho ababyeyi be bakomoka mu rwego rwo gufasha byinshi abaturage baho akomoka. Mu busanzwe N’golo Kante ni umukinnyi w’umupira wa maguru wamamaye mu makipe anyuranye yagiye akinira arimo Leicester City , Chelsea ndetse na AL Ittihad akinira ku munsi wa none. Kante yabonye izuba mu mwaka w’i 1991 avukira I Paris mu bufaransa gusa ababyeyi be bimukiye muri iki gihugu mu myaka yi 1980 ariko bakaba bakomoka mu gihugu cya Mali.
Mu rugendo arimo kugirira muriki gihugu cya Mali, Kante akaba yabashije kubakira abaturage ibitaro bifite agaciro ka miliyoni 5$ za madorali ya amerika , bikaba ari ibitaro biherereye mu murwa mukuru wiki gihugu ariwo Bamako. ibi bitaro bikazajya byumwihariko bivurirwamo abaturage bamikoro macye ndetse n’abandi batishoboye bashobora kugorwa no kubona amafaranga yo kwivuza.
Abantu benshi bakaba batunguwe n’uburyo N’golo Kante uhembwa akavagari ka mafaranga yicisha bugufi ndetse akaba aterekana ko ari umuherwe unarebeye ku myambaro ndetse n’imyitwarire ye. Kante akaba yanaguze inzu nziza yo guturamo mu gihugu cya Mali.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *