skol

Akayabo Didier Gomes yaciye Rayon Sports katumye abafana basubiza amerwe mu isaho

Yanditswe: Friday 02, Mar 2018

Abafana ba Rayon Sports bifuzaga umutoza Didier Gomes Da Rosa batunguwe n’akayabo k’amafaranga yabaciye kugira ngo agaruke mu ikipe yabo yagiriyemo ibihe byiza mu mwaka wa 2013, bahitamo gushyigikira umutoza Ivan Minnaert wabasezeranyije gusezerera Mamelodi Sundowns. Minnaert wasabye bike niwe wahawe akazi
Kuwa gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 saa kumi n’imwe (5:00pm) nibwo mu Nzove habereye inama yahuje abayobozi b’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports (Fan Clubs), Imena za Rayon Sports (…)

Abafana ba Rayon Sports bifuzaga umutoza Didier Gomes Da Rosa batunguwe n’akayabo k’amafaranga yabaciye kugira ngo agaruke mu ikipe yabo yagiriyemo ibihe byiza mu mwaka wa 2013, bahitamo gushyigikira umutoza Ivan Minnaert wabasezeranyije gusezerera Mamelodi Sundowns.

Minnaert wasabye bike niwe wahawe akazi

Kuwa gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 saa kumi n’imwe (5:00pm) nibwo mu Nzove habereye inama yahuje abayobozi b’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports (Fan Clubs), Imena za Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports,yari igamije gushyiraho umutoza mushya wo gusimbura Karekezi Olivier wataye akazi.

Perezida Muvunyi Paul yabwiye abafana ko Didier Gomes bashaka yabasabye akayabo k’ibihumbi 6000$ yo kumugura, hakiyongeraho 5000$ y’umushahara waburi kwezi, ndetse n’ibihumbi 3000$ azajya ahabwa nk’agahimbazamusyi kuri buri gikombe atwaye.Gomes yabasabye kandi ibihumbi 3000$ buri uko arenze icyiciro runaka mu marushanwa nyafurika, yaramuka atwaye igikombe cyo ku rwego rwa Afurika bwo bakamuha 8000$.

Gomes yari inshuti y’abayobozi ba Rayon Sports

Ku ruhande rwa Minnaert,yasabye ko bamwihera amadolari igihumbi (1000$) agatoza imikino ibiri Rayon Sports izakina na Mamelodie Sundowns,yayitwaramo neza bakamuha amasezerano, aho Muvunyi yabwiye abafana ko bamuhaye akazi atarenza ibihumbi 4 by’amadolari y’Amerika nk’umushahara.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye Ivan Minnaert amahirwe yo gutoza Rayon Sports kugeza imikino ibanza ya shampiyona irangiye,bakabona kuvugana ku byerekeye amasezerano bitewe n’uko yayitwayemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa