skol
fortebet

Akayabo kinjiye ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sports kamenyekanye

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2022,ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu yakuye kuri APR FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.
Amakuru yashyizwe hanze kuri uyu wa mbere n’uko uyu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona APR FC yakiriyemo Kiyovu Sports, yinjije miliyoni 11 000 000 FRW.
Uyu mukino witabiriwe bigaragara n’abakunzi b’aya makipe yombi n’ab’ayandi atandukanye mu Rwanda cyane ko ibice byinshi byari byuzuye.
Uyu mukino wagaragaje urwego rwo hejuru ikipe ya Kiyovu Sports iriho (...)

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2022,ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu yakuye kuri APR FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.

Amakuru yashyizwe hanze kuri uyu wa mbere n’uko uyu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona APR FC yakiriyemo Kiyovu Sports, yinjije miliyoni 11 000 000 FRW.

Uyu mukino witabiriwe bigaragara n’abakunzi b’aya makipe yombi n’ab’ayandi atandukanye mu Rwanda cyane ko ibice byinshi byari byuzuye.

Uyu mukino wagaragaje urwego rwo hejuru ikipe ya Kiyovu Sports iriho muri uyu mwaka kuko nyuma y’imyaka 5 isuzugurwa na APR FC yakuyeho icyo gisuzuguriro irayitsinda ibitego 2-1 ndetse ihita inganya nayo amanota 60 ku mwanya wa mbere wa shampiyona.

Amakuru avuga ko Perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal yari yemereye buri mukinnyi wa Kiyovu Sports agahimbazamusyi ka k’ibihumbi 200 000 FRW kugira ngo batsinde APR FC nkuko amakuru twamenye abitangaza.

Kiyovu Sports yabonye penaliti ku munota wa 15 yakorewe Emmanuel Arnold watezwe na Nsabimana Aimable.

Iyi penaliti yahise yinjizwa neza na Bigirimana Abedi, bituma Kiyovu Sports yongera kuzamura icyizere cyabo.

Bidatinze ku munota wa 29, Kiyovu Sports yahise ibona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Okwi ku mupira uteretse yerekeje mu izamu ku ikosa ryari rikorewe Muhozi Fred.

APR FC yabonye igitego ku munota wa 59 cyatsinzwe na Ombolenga Fitina ku mupira waturutse muri koruneri yari itewe na Manishimwe Djabel.

Kiyovu Sports yakomeje gucunga ibitego byayo, iminota 90 irangira yegukanye intsinzi ku bitego 2-1.

Ibi byatumye izi kipe zombi zinganya amanota [60], ariko APR FC igumana umwanya wa Mbere ku kinyuranyo cy’igitego kimwe.

Umukino APR FC izakiramo Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro kuwa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, ni wo uzaca agahigo ko kwishyuzwa amafaranga menshi, aho itike ya make izaba igura 10 000Frw,hategerejwe kurebwa niba uzinjiza menshi.

Ibitekerezo

  • Kwandika "miliyoni 11.000.000" bivuze ko binjije 11.000.000 x 1.000.000!
    Wakwandika miliyoni 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa