skol
fortebet

Rayon Sports yiyemeje kwiyubaka ihereye mu mizi nyuma y’akayabo yahawe na Skol

Yanditswe: Saturday 09, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imikoranire yari ifitanye n’Uruganda rwenga Inzoga rwa Skol mu gihe cy’imyaka itatu

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imikoranire yari ifitanye n’Uruganda rwenga Inzoga rwa Skol mu gihe cy’imyaka itatu

Aya masezerano, afite agaciro k’arenga miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Yashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’impande zombi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2022. Ibiyakubiyemo bikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko amasezerano yari asanzwe arangiye.

Umuyobozi wa Skol mu Rwanda, Wulffaert Ivan, yavuze ko imishinga ikomeye ya Rayon Sports ariyo yatumye bongera ayo masezerano bari bafitanye kandi ko gukorana na yo biri mu ntego zo kubaka ikipe ikomeye.
Muri iri jambo , umuyobozi wa Skol yagize ati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatweretse ko bukeneye kubaka umuryango aho kubaka ikipe. Buriya wakubaka ikipe ni byo binyuze mu kugura abakinnyi bahenze, abatoza, ukaba wanatwara ibikombe ariko nyuma y’umwaka umwe, ibiri ugatakaza ba bakinnyi bityo ugatakaza cya gitinyiro wari ufite. Dukeneye kubaka umuryango (club) aho kubaka ikipe.”

Bumwe mu buryo bwasobanuwe muri ayo masezerano , ngo ni ugushyiraho ikipe y’abagore ya Rayon sport, ikipe y’abana mu byiciro bitandukanye, no kubaka ibikorwa remezo birimo ikibuga n’ikicaro gihamye cy’umuryango Rayon sport.

Mu gushimangira ibi, Perezida wa Rayon Sports, Nduwayezu Jean Fidèle, yavuze ko Rayon Sports ishaka gukomeza kubaka ikipe y’abagabo igakomera n’ubwo bifuza kwagura ibikorwa bakagira n’ikipe y’abagore n’iy’abana.

Yagize ati “Muri Mutarama umwaka utaha tuzashyiraho Academy izajya ikorera mu nzove, kuko dushaka gukora ibikorwa byimakaza umupira w’amaguru mu buryo bwa Kinyamwuga.”


Mu buryo bw’amafaranga biteganyijwe ko Rayon Sports izahabwa nibura miliyoni 800 Frw naho andi akazagenda mu bikoresho bitandukanye.

Biteganyijwe ko ayo masezerano azatangira kubahirizwa mu gihe umwaka wari usigaye ku masezerano impande zombi zari zisanganywe uzaba wageze ku musozo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa