skol
fortebet

Alassane Tamboura yageze I Kigali atangaza byinshi ahishiye Rayon Sports (amafoto)

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports Alassane Tamboura yamaze kugera I Kigali aho avuye muri Mali kugira ngo afashe iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.
Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko ategerejwe mu gicuku cyo ku wa gatatu byaje guhinduka ubwo yahageraga muri iki gitondo saa mbili n’igice ndetse agirana ikiganiro na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru .
Yagize ati “Nje hano mu Rwanda kwitanga kugira ngo ikipe ya Rayon Sports yongere itware igikombe umwaka (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports Alassane Tamboura yamaze kugera I Kigali aho avuye muri Mali kugira ngo afashe iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko ategerejwe mu gicuku cyo ku wa gatatu byaje guhinduka ubwo yahageraga muri iki gitondo saa mbili n’igice ndetse agirana ikiganiro na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru .

Yagize ati “Nje hano mu Rwanda kwitanga kugira ngo ikipe ya Rayon Sports yongere itware igikombe umwaka utaha.Icyo nzi ni uko yatwaye shampiyona y’umwaka ushize.Natsinze ibitego 4 muri shampiyona ishize mu ikipe ya AS Bamako ndetse namenye iyi kipe kubera inshuti yanjye Moussa Camara na Tidiane.Ntabwo ndagira amahirwe yo gukina amarushanwa nyafurika gusa nigeze mpamagarwa mu bakinnyi bagombaga gutoranywamo abagomba guhagararira Mali mu bakiri bato nubwo ntabonye amahirwe yo kujya muri 18 ba nyuma.”

Uyu musore yavuze kandi ko nta kipi yindi mu Rwanda azi ndetse ko yiteguye gufasha iyi kipe kwitwara neza mu mikino Nyafurika.

Biteganyijwe ko uyu musore azakorana na bagenzi be bashya imyitozo ku munsi w’ejo aho kuri ubu yahise ajya kuruhuka .

Ibitekerezo

  • Naze tumugerageze nidusanga ari kurwego rwa Rayon Sport tuzamugumana si non azacaho.

    Naze tumugerageze nidusanga ari kurwego rwa Rayon Sport tuzamugumana si non azacaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa