skol
Kigali

Alexander Zverev wa 4 ku isi muri Tennis ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukubita umukunzi we

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 October 2021

Mu mwaka ushize,Olga Sharypova, wahoze akina Tennis mu bakiri bato, yashinje ku mugaragaro Alexander Zverev kuba yaramukubise bikomeye,gusa uyu musore arabihakana.


Ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga [ATP] ryanenzwe cyane kubera kutagira icyo rikora kuri iki kibazo gusa ryatangaje ko ryatangiye iperereza kuri uyu mukinnyi w’Umudage w’umuhanga.

ATP yatangaje ko iri gukora iperereza kuri ibi birego bikomeye by’ ihohoterwa rikorewe mu ngo ryakorewe uwahoze ari umukunzi wa Alexander Zverev uheruka gutwara umudali wa zahabu mu mikino Olempike.

Mu kiganiro Sharypova yagiranye n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyo kuri interineti cyitwa Slate muri Kanama,cyarimo ibirego bishya, birimo ko Zverev yamukubitiye ibipfunsi mu cyumba cya hoteri babanagamo ubwo bari mu irushanwa rya Masters ya Shanghai mu Kwakira 2019 kandi ko, yihebye kugeza ubwo yitera imiti ya insuline.

Zverev yakomeje guhakana ibyo aregwa byose none yatangiye gukurikiranwa nubwo Sharypova atahise amurega.

ATP yanenzwe cyane kubera kutagira icyo ikora ariko ubu uyu muryango watangaje ko uzakora iperereza ku birego bya Sharypova ku byabereye I Shanghai.

ATP yasohoye itangazo rigira riti: "ATP iramagana byimazeyo ihohoterwa iryo ari ryo ryose kandi izakora iperereza ku birego nk’ibi bijyanye n’imyitwarire y’umunyamuryango wayo mu marushanwa. "

Umuyobozi mukuru, Massimo Calvelli yagize ati: "Ibirego byavuzwe kuri Alexander Zverev birakomeye kandi dufite inshingano zo kubikemura. Turizera ko iperereza ryacu rizadufasha kumenya ukuri no kumenya ingamba zikwiye zo kubikurikirana.

"Twumvise ko Zverev yishimiye iperereza ryacu kandi ko yahakanye ibyo aregwa byose. Tuzakomeza gukurikirana uko iki kirego kizagenda n’ikurikizwa ry’amategeko nyuma y’icyemezo kibanziriza iki cyafashwe na Zverev mu nkiko z’Ubudage."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Carlo Ancelotti yihanangirije Eden Hazard wifuza gukina ari ku rwego rwo...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Real Madrid,Eden Hazard, yasabwe...
27 October 2021 0

Manchester United yamanutse cyane ku rutonde rw’amakipe akomeye i Burayi...

Ikipe ya Manchester United yamanutse ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’uko...
27 October 2021 0

APR FC yatomboye RS Berkane muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya APR FC yatomboye ikigugu Renaissance Sportive de Berkane yo muri...
26 October 2021 0

Hitimana Thierry yagizwe umutoza wa Simba SC nyuma yo kwirukanwa kwa Didier...

Umunyarwanda Thierry Hitimana ahawe by’agateganyo inshingano zo kuba umutoza...
26 October 2021 0

Thierry Henry yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi adatanga umusaruro...

Uwahoze akinana na Lionel Messi, Thierry Henry,abona Paris Saint-Germain...
26 October 2021 0

Bonheur Mugisha(Casemiro) wa APR FC yakoze impanuka ya moto

Umukinnyi mushya wa APR FC Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yaraye akoze...
26 October 2021 0