Ally Niyonzima yagaragaye asomana byimbitse n’umukunzi we aheruka kwambika impeta
Yanditswe: Monday 16, Jan 2023
Umukinnyi Niyonzima Ally wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda ubu akaba akinira Bumamuru FC yo mu cyiciro cya mbere mu Burundi,yagaragaye asomana byimbitse n’umukobwa bagiye kurushinga,umunyamideli w’Umunyarwandakazi witwa Muni Bosslady
Ku mbuga nkoranyambaga,hagaragaye aba bari gusomanira kuri pisine mu buryo budasanzwe ndetse bakomeza gushimangira icyanga kiri mu myaka itatu bamaze bari mu munyenga w’urukundo.
Uyu mugore yagaragaye ari mu bihe byiza na Niyonzima nyuma yo kumusanga (…)
Umukinnyi Niyonzima Ally wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda ubu akaba akinira Bumamuru FC yo mu cyiciro cya mbere mu Burundi,yagaragaye asomana byimbitse n’umukobwa bagiye kurushinga,umunyamideli w’Umunyarwandakazi witwa Muni Bosslady
Ku mbuga nkoranyambaga,hagaragaye aba bari gusomanira kuri pisine mu buryo budasanzwe ndetse bakomeza gushimangira icyanga kiri mu myaka itatu bamaze bari mu munyenga w’urukundo.
Uyu mugore yagaragaye ari mu bihe byiza na Niyonzima nyuma yo kumusanga mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Aba bombi babicishije ku mbuga nkoranyambaga za bo, buri umwe akomeje kugaragaza ko yishimiye kandi anyuzwe n’urukundo ahabwa na mugenzi we.
Amafoto n’amashusho yagaragaye mu masaha make ashize, agaragaza Ally na Muni Boss Lady basomana umunwa ku wundi ndetse bari kumwe n’inshuti za bo mu bihe byiza.
Muni Boss Lady yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, nyuma ajyana n’ababyeyi be muri Nouvelle-Zélande.
Uyu mukobwa uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umuhinde, ubu avanga akazi k’ubuganga no kumurika imideli byo adakora kinyamwuga.
Mu 2018, Muni Boss Lady yapfushije umugabo bari bamaze igihe gito bashakanye, Kapaya Christus.
Nyuma y’uko umugabo we apfuye, yaje kwisanga akundana na Niyonzima ukina hagati mu kibuga wanyuze mu makipe nka Mukura Victory Sports, AS Kigali, APR FC na Rayon Sports, akaba umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangiye kumenyekana ko Muni yinjiye mu rukundo n’umukinnyi w’Umunyarwanda, Ally Niyonzima.
Ally Niyonzima n’umukunzi we bakomeje kugacishaho
Ibitekerezo
uru ntiruzaramba
Ibi ntaminsi bimara