Amafoto ya Shakira ari kumwe na Pique n’abana babo ari guca ibintu
Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2017
Umuhanzikazi Shakira n’umugabo Gerrard Pique ukinira ikipe ya FC Barcelona bakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo bashyiraga hanze amafoto bari kumwe n’abana babo berekeje mu biruhuko muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu muryango uherutse kuvugwamo agatotsi bitewe n’umwiryane wa Shakira n’umugore wa Messi ndetse bikaza kuvugwa ko bashobora gutandukana kubera ubukwe bwa Messi,kuri ubu babeshyuje ayo makuru ubwo bashyiraga hanze amafoto bari kumwe n’abana babo bigiriye mu (…)
Umuhanzikazi Shakira n’umugabo Gerrard Pique ukinira ikipe ya FC Barcelona bakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo bashyiraga hanze amafoto bari kumwe n’abana babo berekeje mu biruhuko muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu muryango uherutse kuvugwamo agatotsi bitewe n’umwiryane wa Shakira n’umugore wa Messi ndetse bikaza kuvugwa ko bashobora gutandukana kubera ubukwe bwa Messi,kuri ubu babeshyuje ayo makuru ubwo bashyiraga hanze amafoto bari kumwe n’abana babo bigiriye mu biruhuko.
Aba basitari 2 bashakanye mu mwaka wa 2011, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo kuko bamaze imyaka 7 barushinze none bamaze kubyarana abana babiri.
Ibyishimo byari byose kuri bombi nyuma y’aho FC Barcelona ya Pique ndetse ifanwa na Shakira iherutse kunyagira Real Madrid ibitego 3-0 iyisanze ku kibuga cyayo Santiago Bernabeu.
Dusingizimana Remy
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *