skol
fortebet

Amagare: Hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibuka 31

Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), ryateguye Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizaba ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2025 ku nshuro ya 9.

Sponsored Ad

Iri siganwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 “Race to Remember 2025” rizitabirwa n’abagabo, abagore, ingimbi n’abangavu ndetse n’abatarabigize umwuga.

Muri iri siganwa abagabo bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 bazahagurukira kuri Canal Olympia berekeza Nemba basoreze kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 113.

Mu gihe mu bagore, abangavu ndetse n’abatarabigize umwuga bazahagurukira Canal Olympia berekeza Nyamata mu mujyi basoreze kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 71.8.

Nyuma yo gusiganwa abitabiriye isiganwa bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro saa munani bunamire inzirakarengane z’Abatutsi barenga 105 600 ziharuhukiye.

Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwaka ushize wa 2024 mu bagabo isiganwa ryegukanywe Manizabayo Eric “Karadiyo” mu gihe mu bagore ryegukanywe na Mwamikazi Djazila.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa