skol

Amagare: Nirere Xaverine yegukanye isiganwa...

Yanditswe: Monday 04, Aug 2025

featured-image

Amagare: Nirere Xaverine yegukanye isiganwa muri Namibia, yerekeza amaso kuri Shampiyona y’Isi Nirere Xaverine ukinira Team Amani yegukanye isiganwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour ryaberaga muri Namibia, ahiga kudasubira inyuma kugeza yitwaye neza muri Shampiyona y’Isi izabera i Kigali. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ni bwo muri Namibia hakinwe Agace ka Kane, ari na ko ka nyuma muri iri siganwa, kabera mu mihanda ya Matchless.
Nirere Xaverine yatangiye aka gace (…)

Amagare: Nirere Xaverine yegukanye isiganwa muri Namibia, yerekeza amaso kuri Shampiyona y’Isi
Nirere Xaverine ukinira Team Amani yegukanye isiganwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour ryaberaga muri Namibia, ahiga kudasubira inyuma kugeza yitwaye neza muri Shampiyona y’Isi izabera i Kigali.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ni bwo muri Namibia hakinwe Agace ka Kane, ari na ko ka nyuma muri iri siganwa, kabera mu mihanda ya Matchless.

Nirere Xaverine yatangiye aka gace arusha uwari umukurikiye iminota icyenda n’amasegonda 49. Uyu ni Asgodom Hadush Merhawit na we ukinira Team Amani ukomoka muri Ethiopia.

Uyu Munyarwandakazi yagerageje gukomeza kwitwara neza asoza agace ko kuri uyu wa kane ari ku mwanya wa gatanu, akomeza kwambara umwambaro w’umuhondo, byatumye yegukana iri siganwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere.

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Nirere yavuze ko rigiye kumutera imbaraga zo kuzitwara neza muri Shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera i Kigali muri Nzeri 2025.

Ati “Ndishimye cyane gutsinda iri siganwa ritari ryoroshye. Twarakoranye na bagenzi banjye kugira ngo tubone iyi myambaro. Umunsi ubanziriza uyu nakoze cyane nshyiramo ikinyuranyo kugira ngo uyu munsi utworohere.”

“Iki gihembo kigiye kuzamura izina ryanjye ndetse rimpe amahirwe mu marushanwa ataha. Aya arimo Shampions Nyafurika ndetse na Shampiyona y’Isi izabera iwacu mu Rwanda, aho nifuza kugerageza nkazarirangiza.”

Ikindi gihembo Nirere yegukanye muri iri rushanwa riri ku rwego rwa 2,2 nk’uko bigenwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), ni icy’umukinnyi mwiza utambika kurusha abandi.

Umukinnyi wa Team Rwanda wasoreje hafi ari Nzayisenga Valentine wabaye uwa 18. Ntakirutimana Martha yabaye uwa 20, Ingabire Diane uwa 23, Mukashema Josiane uwa 27 naho Iragena Charlotte aba uwa 37.

Isiganwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour ryari ririmo abakinnyi baturutse muri Burkina Faso, Kenya, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice n’u Rwanda.

Nirere Xaverine yegukanye isiganwa rizenguruka Windhoek

Nirere Xaverine yitwaye neza mu isiganwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour

Nirere Xaverine yifuza kuzitwara neza muri Shampiyona y’Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa