skol
fortebet

Amakipe 21 niyo azahagararira u Rwanda muri FEASSA

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Kanama 2017 nibwo amakipe 21 yerekeza muri Uganda ahazabera imikino y’akarere ahuza ibigo by’amashuli azwi nka FEASSA amarushanwa agiye kuba ku nshuro ya 17 aho azatangira ku italiki ya 19 Kanama kugeza ku italiki ya 29 imikino izabera ahitwa Gulu mu majyaruguru ya Uganda. Amakipe yahagarariye u Rwanda yiyongereye kuko umwaka ushize mu mikino yabereye Eldoret muri Kenya yari 17 none uyu mwaka yabaye 21. Ikipe y’igihuguizahagararirwa muri siporo y’umuntu umwe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Kanama 2017 nibwo amakipe 21 yerekeza muri Uganda ahazabera imikino y’akarere ahuza ibigo by’amashuli azwi nka FEASSA amarushanwa agiye kuba ku nshuro ya 17 aho azatangira ku italiki ya 19 Kanama kugeza ku italiki ya 29 imikino izabera ahitwa Gulu mu majyaruguru ya Uganda.

Amakipe yahagarariye u Rwanda yiyongereye kuko umwaka ushize mu mikino yabereye Eldoret muri Kenya yari 17 none uyu mwaka yabaye 21.

Ikipe y’igihuguizahagararirwa muri siporo y’umuntu umwe nka Table Tennis (ping pong),koga,Tennis no kwiruka.

Mu kiganiro ushinzwe itangazamakuru mu ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuli RSSF Bwana Ruberwa Emile yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko amakipe yose yiteguye neza ndetse ko bizeye kwitwara neza muri aya marushanwa.

Yagize ati “Twizeye amakipe yacu.Bakoze imyitozo ihagije ndetse kandi biteguye guhesha ishema igihugu cyacu uko bishoboka kose.Twizeye gutwara imidali n’ibikombe byinshi muri iri rushanwa.”

Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu bigize EAC birimo Uganda, Kenya, Burundi, South Sudan n’u Rwanda.

Amakipe azahagararira u Rwanda

Umupira w’amaguru mu bahungu: Lycée de Kigali, College Karambi
Umupira w’amaguru mu Bakobwa: GS Remera- Rukoma, ES Mutunda, GS Kabusunzu
Volleyball mu Bahungu: PS Karubanda, Saint Joseph, Rusumo High School
Volleyball mu Bakobwa : Saint Aloys Rwamagana, GS Indangaburezi
Basketball mu bahungu: APE Rugunga, ETENI Rubavu, PS Baptiste Basketball mu Bakobwa: Lycée de Kigali, College Gisenyi
Handball mu Bahungu: ESEKI, ADEGI Gituza
Handball mu Bakobwa: AIP Hanika, APEGA Gahengeri
Netball: GS Gahini
Rugby: Sainte Trinité

Ibitekerezo

  • I am proud of ADEGI GITUZA. Muzahagarari igihugu cyanyu neza. Bakuru banyu turabashyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa