skol

Amategeko azagenga igikombe cy’intwali ashobora gutuma Rayon Sports ikivamo

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko babangamiwe n’itegeko rizagenga igikombe cy’intwli ryo gukinisha abakinnyi3 gusa badafite ibyangombwa kandi Rayon Sports ifite abakinnyi badahagije muri iyi mikino. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0,Karekezi yatangaje ko FERWAFA ndetse n’abateguye igikombe cy’intwali bashyizeho itegeko riri kugonga Rayon Sports rivuga ko buri kipe yemerewe gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa (…)

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko babangamiwe n’itegeko rizagenga igikombe cy’intwli ryo gukinisha abakinnyi3 gusa badafite ibyangombwa kandi Rayon Sports ifite abakinnyi badahagije muri iyi mikino.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0,Karekezi yatangaje ko FERWAFA ndetse n’abateguye igikombe cy’intwali bashyizeho itegeko riri kugonga Rayon Sports rivuga ko buri kipe yemerewe gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa ariko batarenze batatu,bishobora gutuma bikura muri iri rushanwa kuko batabona abakinnyi bakinisha.

Yagize ati “Nibaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugomba kwicara bakaganira na FERWAFA, kuko abakinnyibenshi dufite ni abadafite ibyangombwa. Ndibaza ko ari ikibazo kandi kidukomereye, nimba iryo tegeko barishyizeho koko iyi mikino Rayon Sports itayikina, bagashyiramo Kiyovu akaba ariyo ikina iri rushanwa kuko abafite ibyangombwa bagiye muri CHAN.”

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi igerageza abakinnyi benshi batandukanye ndetse hari abo yamaze gusinyisha nka Mugume Yassin,Mbondi Christ na Shabani Hussein Tchabalala bagomba kwiyongeraho Mwiseneza Djamal,Tumushime Ally uzwi nka Tidjan akaba murumuna wa Djabel na Sudi aba batarabona ibyangombwa.

Kugeza ubu abasore nka Mugisha Francois Master na Niyonzima Olivier seif baracyafite imvune ndetse ntibaratamgira imyitozo muri Rayon Sports.

Byari biteganyijwe ko iki gikombe kiza tangira tariki ya 23 Mutarama 2018 ariko amakipe yasabye ko cyatangira mbere bakabona iminsi ihagije yo kuruhuka no kwitegura neza imikino ikurikiraho none cyashyizwe mu mpera z’iki cyumweru, kuwa gatandatu tariki 20 Mutarama 2018.

Ingengabihe nshya y’imikino y’igikombe cy’Intwari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa