
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko amategeko ya tombola y’irushanwa ry’Intwari ry’uyu mwaka azaba atandukanye n’uko byagenze umwaka ushize, ubwo ryegukanwaga na Police FC.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yemeje ko tombola muri uyu mwaka ikipe ya mbere mu mikino ibanza izahura n’iya kane, mu gihe iya kabiri izakina n’ikipe ya gatatu.
Umwaka ushize, mu irushanwa nk’iri, ikipe ya mbere yari yahuye n’iya gatatu maze iya kabiri ihura n’iya kane, ahanini bikaba byari byakozwe ngo amakipe ya Rayon Sports na APR FC adahita ahura hakiri kare.
Mu irushanwa ry’uyu mwaka, Rayon Sports ya mbere izahura na Police FC ya kane, mu gihe As Kigali ya gatatu izakina na APR FC ya kabiri, mu mikino iteganyijwe tariki 28 Mutarama kuri Kigali Pelé Stadium.
Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, aho nta gihindutse wakinirwa kuri Stade Amahoro.
Aya makipe yose nyuma y’iri rushanwa akazakomerezaho yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona iteganyijwe gutangira tariki ya 8 Gashyantare 2025.
Irushanwa nk’iri umwaka ushize ryari ryegukanywe na Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *