Amatike yo kwinjira mu bitaramo bya ‘Giants of Africa’ yashize ku isoko
Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025
Mbere y’iminsi mike ngo Iserukiramuco rya ’Giants of Africa’ ritangire, amatike yo kwinjira mu bitaramo birimo igifungura n’igisoza yamaze gushira ku isoko.
Igitaramo cyo gufungura Iserukiramuco rya Giants of Africa giteganyijwe ku wa 27 Nyakanga 2025 mu gihe icyo kurisoza giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025.
Amakuru amakuru avuga ko ku isoko hatari hashyizwe amatike menshi kuko Giants of Africa ifite abashyitsi benshi bafashe imyanya muri BK Arena.
Igitaramo cyo gufungura cyatumiwemo abahanzi nka Chriss Eazy, Boukuru, Ruti Joel, Kevin Kade, Uncle Waffles na Sherrie Silver Foundation.
Ni mu gihe igitaramo cyo gusoza iri serukiramuco cyizitabirwa n’abahanzi nka Ayra Starr, The Ben, Timaya na Kizz Daniel.
Umuryango wa Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, watekerejwe na Masai Ujiri nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye kubera kutagira ibikorwaremezo bituma berekana impano zabo.
Ubwo iri serukiramuco riheruka kuba, ryari ryahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, aho ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 250 rwari rwaturutse mu bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.
Byitezwe ko muri uyu mwaka hazitabira urubyiruko 320 ruzaturuka mu bihugu 20.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *