skol
fortebet

Amavubi U20 asezereye Zimbabwe, akomeza urugendo rugana mu Gikombe cy’Isi 2026

Yanditswe: Thursday 15, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’Abangavu batarengeje imyaka 20, yaguye miswi n’iya Zimbabwe 0-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Pologne, isanga iya Nigeria mu cyiciro gikurikiyeho.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabaye kuri uyu Gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025, kuri Kigali Pelé Stadium kuva saa cyenda z’amanywa, nyuma y’uko ubanza wari wakiriwe n’u Rwanda tariki 11 Gicurasi kuri iyi Stade, warangiye rutsinze Zimbabwe ibitego 2-0.

Nk’uko byagenze mu mukino ubanza, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatanze iya Zimbabwe kwinjira mu mukino, irema uburyo bunyuranye bw’ibitego binyuze muri Mutuyimana Sandrine na Ishimwe Darleine basatiraga banyuze mu mpande, icyakora abarimo Gisubizo Claudette na Gikundiro Scholastique ntibabasha gufungura amazamu.

Nyuma yo gukomanga inshuro nyinshi imbere y’izamu rya Zimbabwe, ku munota wa 19 w’umukino ba myugariro bayo bateze Mutuyimana Sandrine wari wabacitse mu rubuga rw’amahina hikangwa penaliti, icyakora Umunyakamerunikazi, Innoncentia Njang Ntangt wasifuraga uyu mukino, yanzura ko nta kosa ryabayeho, bikomeza kuba 0-0.

U Rwanda rwakomeje guhererekanya neza umupira hagati mu kibuga, bagaragaza ukumenyerana, cyane ko muri 11 bari babanjemo, barindwi ari bo Umunyezamu, Maombi Joana, Ihirwe Regine, Ndayizeye Chance (Kapiteni), Uwase Fatima, Uwase Bonnette, Mutoni Jeannette na Gisubizo Claudette basanzwe bakinira APR WFC.
Mutuyimana Sandrine ahanganye na Nadia Semba wa Zimbabwe

Aba biyongeraho Ishimwe Darleine wa Forever WFC, Gikundiro Scholastique wa Rayon Sports, Mutuyimana Sandrine wa Inyemera WFC na Niyubahwe Amina wa Police WFC.

N’ubwo Abangavu b’Amavubi basatiriye cyane mu minota isoza igice cya mbere, ndetse bakabona kufura enye hagati mu mukino, Scholastique ntiyabashije kuzitsinda kuko inyinshi zaruhukiraga mu biganza bya Cotilda Chirinda, maze igice cya mbere kirangira ari bikiri 0-0.

Abangavu ba “The Mighty Warriors” nk’uko babatazira muri Zimbabwe, bagarutse mu gice cya kabiri biminjiriyemo agafu ugereranyije n’uko basoje icya mbere; ibintu byatumye Cassa Mbungo André utoza u Rwanda ahita akora impinduka, maze Kabavuke Fiona wa Kamonyi WFC asimbura Ishimwe Darleine, mu rwego rwo kongera imbaraga hagati mu kibuga.

Ku munota wa 86, u Rwanda rwafunguye amazamu ku gitego cy’umutwe cya Gisubizo Claudette nyuma y’umupira wari uzamuwe na Ihirwe Regine, icyakora abasifuzi banzura ko hari habayeho kurarira, umukino urangira ari 0-0 [2-1].

Zimbabwe yasezerewe

Abangavu b’u Rwanda bahise bakatisha itike y’icyiciro cya kabiri, aho bagomba guhura na ‘Kagoma z’Ikirenga’ za Nigeria mu mikino iteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Ibihugu 38 ni byo bihatanira imyanya ine y’abazahagararira Umugabane wa Afurika muri iki Gikombe cy’Isi, kizaba ku nshuro yacyo ya 12.

Abazabona itike iberekeza muri Pologne muri Nzeri 2026, bazaba basimbuye ibihugu bya Cameroun, Ghana, Maroc na Nigeria byari byaserukiye Afurika muri Columbia mu 2024, hamwe n’ibindi bihugu byo hanze 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa