skol
fortebet

Amavubi yabonye itike ya CHAN

Yanditswe: Sunday 29, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yashyize ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu makipe 10 yamaze kubona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere muri za shampiyona zabo (CHAN 2025).

Sponsored Ad

Amavubi yahawe iyo tike nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza.

Bijyanye n’uko Abanya-Sudani y’Epfo bari baratsinze umukino ubanza ibitego 3-2, amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 4-4 ariko u Rwanda rukomeza bitewe no kuba rwaratsindiye ibitego byinshi hanze.

Usibye Amavubi, andi makipe y’ibihugu CAF yemeje ko azakina CHAN iteganyijwe kubera mu bihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania harimo Angola, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrique, Guinée-Conakry, Niger, Nigeria, Sénégal, Sudani na Zambia.

Biteganyijwe ko andi makipe atanu amenyekana nyuma y’imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa