skol
fortebet

Amavubi yamaze kurira indege yerekeza muri Uganda

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi amaze kurira indege kuri uyu wa kane Taliki ya 10 Kanama 2017 yerekeza muri Uganda aho agiye gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.Aya makipe yombi ageze mu cyiciro cya nyuma.
Amavubi yari amaze iminsi akora imyitozo ndetse yanagize amahirwe yo gukina umukino wa gicuti na Sudan ku wa mbere taliki ya 07 Kanama aho banayitsinze ibitego 2-1,kuri ubu bagiye bashaka kwitwara nezamuri uyu mukino ubanza kugira ngo uwo kwishyura bizagende (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi amaze kurira indege kuri uyu wa kane Taliki ya 10 Kanama 2017 yerekeza muri Uganda aho agiye gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.Aya makipe yombi ageze mu cyiciro cya nyuma.


Amavubi yari amaze iminsi akora imyitozo ndetse yanagize amahirwe yo gukina umukino wa gicuti na Sudan ku wa mbere taliki ya 07 Kanama aho banayitsinze ibitego 2-1,kuri ubu bagiye bashaka kwitwara nezamuri uyu mukino ubanza kugira ngo uwo kwishyura bizagende neza.

Mu kiganiro umutoza w’Amavubi Antoine Hey yagiranye na Radio 10 mbere yo kwerekeza muri Uganda yavuze ko bameze neza ndetse ko bajyanye intego yo kuba bakwitwara neza kugira ngo hano I Kigali bizaborohere.

Yagize ati “ Buri umwe wese yiteguye neza kwerekeza muri Uganda.Ni umukino uzaba ukomeye cyane kurinjye.Gusa intego ni ukwitwara neza.Turashaka kubona igitego muri uyu mukino biramutse bibaye 1-1 cyangwa 0-0 bizaba ari byiza kuri twe”.

Uyu mukino utegerejwe ku wa gatandatu taliki ya 12 Kanama 2017 kuri Stade Saint mary Kitende mu mugi wa Kampala.

Urutonde rw’Amavubi yerekeje muri Uganda:

Abanyezamu:Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Nzarora Marcel (Police FC), Kimenyi Yves (APR FC).

Ba myugariro:Nsabimana Aimable (APR FC) ,Rucogoza Aimable (Bugesera FC) ,Manzi Thierry (Rayon Sports) ,Kayumba Soter (AS Kigali) ,Bishira Latif (AS Kigali)
Abo hagati:Niyonzima Olivier (Rayon Sports) ,Mukunzi Yannick (APR FC) Bizimana Djihad (APR FC) ,Muhire Kevin (Rayon Sports) ,Imanishimwe Emmanuel (APR FC) ,MuvandimwE Jean Marie Vianney (Police FC),Iradukunda Eric (AS Kigali) ,Nshuti Dominique Savio (AS Kigali) na Nshimiyimana Amran (APR FC).

Ba rutahizamu:Mubumbyi Barnabe (AS Kigali), Biramahire Abeddy .(Police FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa