skol
fortebet

Amavubi yatunguranye yinjiza ibitego 3 mu izamu rya Guinea

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" itamenyereweho gutsinda ibitego byinshi,yanyagiye ibitego 3-0 Guinea mu mukino wa gicuti iyi kipe y’igihugu izwi nka Syli National yasabye mu rwego rwo gutegura igikombe cya Afurika kigiye kubera muri Cameroon.
Guinea yakiriwe kuri stade Amahoro i Remera ihahurira n’uruva gusenya kuko yanyagiwe ibitego 3-0 n’Amavubi mu mukino umunyezamu Adolphe wari uhamagawe bwa mbere mu Mavubi yigaragajemo cyane.
Amavubi yari yariye karungu yafunguye amazamu ku munota wa (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" itamenyereweho gutsinda ibitego byinshi,yanyagiye ibitego 3-0 Guinea mu mukino wa gicuti iyi kipe y’igihugu izwi nka Syli National yasabye mu rwego rwo gutegura igikombe cya Afurika kigiye kubera muri Cameroon.

Guinea yakiriwe kuri stade Amahoro i Remera ihahurira n’uruva gusenya kuko yanyagiwe ibitego 3-0 n’Amavubi mu mukino umunyezamu Adolphe wari uhamagawe bwa mbere mu Mavubi yigaragajemo cyane.

Amavubi yari yariye karungu yafunguye amazamu ku munota wa 22 ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri nyuma y’umupira yahawe na myugariro wa Guinea, Ousmane Kanté aragenda aroba umunyezamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira,Sugira Ernest yasimbuye Mugunga Yves bituma Amavubi akomera mu busatirizi cyane ko uyu rutahizamu yahaye umupira mwiza Usengimana Danny atsinda igitego cya kabiri cy’Amavubi ku munota wa 47.

Ku munota wa 63, Muhozi Fred na Mugisha Bonheur binjiye mu kibuga bwa mbere bakinira Amavubi, aho basimbuye Byiringiro Lague na Muhire Kevin.

Amavubi yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 71 cyinjijwe na Muhozi Fred ukinira Espoir FC, nyuma yo gusiga abakinnyi b’inyuma ba Guinea agasigarana n’umunyezamu bonyine.

Mu minota ya nyuma, abakinnyi ba Guinée bagerageje amashoti abiri, ariko imipira inyura ku ruhande rw’izamu rya Hakizimana Adolphe wakuyemo imipira myinshi yatewe n’abasatirizi b’iyi kipe.

Undi mukino wa gicuti uzahuza ibihugu byombi uzaba ku wa Kane, tariki ya 6 Mutarama 2022,ari nabwo Guinea izagerageza kwishyura umwenda.

Guinea irimo kwitegurira igikombe cy’Afurika mu Rwanda,kizabera muri Cameroun guhera tariki ya 9 Mutarama 2022. Guinea iri mu itsinda rimwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi.

Ibitekerezo

  • Ibi bihe isomo abatoza bahamagara abantu bamwe nyamara hari impano zirengagijwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa