Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo gusoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 11, Oct 2025
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ,Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo aho igiye gukina n’iki gihugu mu mukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Amavubi yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025.
Yerekeje muri uru rugendo nyuma y’uko ku munsi wejo yatsinzwe na Benin 1-0 muri Stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu izakina na Afurika y’Epfo ku wa Kabiri saa kumi Nebyiri kuri Mbombela Stadium mu mukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada ,Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo mu itsinda C.
Amahirwe y’u Rwanda yo kujya mu Gikombe cy’Isi yararangiye dore ko kuri ubu ari ku mwanya wa kane mu itsinda n’amanota 11.
Benin yo ifite amahirwe yo kujyayo dore afite amanota 17 ku mwanya wa mbere.Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 mu gihe Nigeria yo iri ku mwanya wa 3 n’amanota 14.
Amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *