Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi Djihad Bizimana, yavuze ko Bénin baziranye bityo bijeje Abanyarwanda ko nk’abakinnyi barakora ibishoboka byose ngo babone intsinzi, cyane ko bari mu rugo.
Yagarutseho kuwa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura uyu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro.
Abajijwe uko biteguye uyu mukino, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko nk’abakinnyi biteguye gutanga byose ngo intsinzi iboneke, cyane ko baraza kuba bari mu rugo.
Ati: “Tumeze neza abakinnyi bose nta mvune bafite twiteguye gutanga imbaraga zose ngo tuzatsinde uyu mukino. Bénin tumaze guhura inshuro nyinshi nabizeza ko twiteguye gutanga ibishoboka byose ngo dushimishe Abanyarwanda, turabizi neza ko ari wo mukino wa nyuma mu rugo’’
Amavubi arakina uyu mukino abakinnyi icyenda basanzwe babanza mu kibuga bafite ikarita y’umuhondo mu gihe babona indi bakazasiba umukino wa nyuma wa Afurika y’Epfo.
Abo ni umunyezamu Ntwari Fiacre, ba myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Niyomugabo Claude na Manzi Thierry, Mugisha Bonheur ukina hagati na ba rutahizamu Mugisha Gilbert na Kwizera Jojea.
Abandi bakinnyi bafite amakarita y’umuhondo ni Ishimwe Anicet na Gitego Arthur, kongeraho Omborenga Fitina utarahamagawe kuri iyi nshuro.
Bizimana yagaragaje kandi ko nta mpugenge bafite bityo bitababuza kwitanga. Ati: “Iyo uri mu kibuga ntabwo wapfa kwibuka ko ufite iyo karita kereka imwe ubonera mu mukino ni bwo utangira kwigengesera ngo utabona umutuku.”
Nyuma yo gukina umukino wa Benin, Amavubi azerekeza muri Afurika y’Epfo gukina na Bafana Bafana ku itariki ya 14 Ukwakira 2025.
Itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo, u Rwanda na Nigeria bikagira 11, mu gihe Zimbabwe ifite amanota icyenda na Lesotho ifite ane ziri mu myanya ya nyuma.
Amavubi yijeje Abanyarwanda kongera kubaha ibyishimo bisendereye ku mukino wa Bénin
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *