Amb.Gen Patrick Nyamvumba yasuye APR FC mbere yo gukina 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2025
Yanditswe: Saturday 13, Sep 2025
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yasuye abakinnyi ba APR FC mbere y’uko bakina na Al Hilal muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup abasaba kuyisezerera.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Amb. Gen Patrick Nyamvumba yahaye ikaze ikipe ya APR FC mu gihugu cya Tanzania, ayibwira ko yaba umuryango w’abanyarwanda baba mu gihugu cya Tanzania ndetse na Leta y’u Rwanda ahagarariye bose bari inyuma y’ikipe.
Yasabye abakinnyi gukora ibishoboka byose bakazitwara neza ku mukino wa Al Hilal, abizeza ko bazaba babashyigikiye kandi na we azaba ari ku kibuga.
Yagize ati: “Ejo tugomba gutsinda, kandi nidutsinda tuzaba twongereye amahirwe yo gutwara igikombe. Tubari inyuma twese, ariko iki gikombe tugomba kugitwara kuko ni twe tugitera inkunga. Abababanjirije bagitwayeho, APR yaragitwaye inshuro zirenze imwe. Turabasaba namwe kubikora”.
Mu ijambo rye Kapiteni Niyomugabo Claude yashimiye Amb. Gen Nyamvumba kuba yasuye ikipe, avuga ko nk’abakinnyi biteguye guhatana kugeza ku munota wa nyuma.
Umutoza Abderrahim Taleb we akaba yatangaje ko kubona Amb. Gen Patrick Nyamvumba hari ikindi bibongereye nk’ikipe, amwizeza ko uko byagenda kose bazatwara igikombe i Kigali “kuko ni yo ntego yatuzanye”.
Amb. Gen Patrick Nyamvumba yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2013-2019 aho ikipe ya APR FC yari mu biganza bye ndetse akaba yarakomeje kuba hafi y’ikipe y’Ingabo z’Igihugu na nyuma yaho.
APR FC irahura na Al Hilal Ombdurman kuri uyu wa Gatandatu saa Tanu z’i Kigali , ku kibuga cya KMC kiri Kinondoni.
Undi mukino wa ½ cy’irangiza urahuza ikipe zo muri Tanzania Singida Black Stars na KMC FC.
Amb.Gen Patrick Nyamvumba yasabye APR FC gusezerera Al Hilal

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *