Ambasaderi mushya wa Brésil mu Rwanda, Irene Vida Gala, yifuza ko Leta y’u Rwanda yagirana imikoranire n’ikipe imwe yo muri Shampiyona ya Brésil by’umwihariko Flamengo na Corinthians zifite abafana benshi, binyuze muri gahunda ya ’Visit Rwanda’.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ubwo yari avuye gushyikiriza Perezida Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Mu kiganiro Ambasaderi Irene Vida Gala yatanze nyuma y’uyu muhango, yagaragaje inyota yo kugira ikipe imwe mu z’iwabo igirana imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda n’uko byakozwe ahandi.
Ati “Mfite inzozi. Izo nzozi ni ukubona Visit Rwanda muri imwe mu makipe yo muri Brésil. Dufite amakipe manini, ni gute tutahuza Visit Rwanda n’imwe muri zo? Reka twizere ko u Rwanda ruzishimira kuba muri Brésil.”
“Ndi umufana w’umupira w’amaguru kandi ntekereza ko turi aba kane ku Isi dufite abafana benshi. Dufite Flamengo na Corinthians zifite abafana benshi. Ndibaza nti ’uko mugaragara i Burayi, kubera iki bitaba no muri Amerika y’Amajyepfo cyangwa muri Brésil?’”
Ambasaderi Irene Vida Gala yongeyeho ko byaba ari ingirakamaro kuko byafasha abaturage b’ibihugu byombi kugirana umubano ufatika.
Flamengo ifite abafana bari hafi ya miliyoni 50, Corinthians ikagira abarenga ho gato miliyoni 30, São Paulo ikagira abasaga miliyoni 21, indi kipe iri mu zifite abafana benshi ikaba Palmeiras ifite miliyoni 16,5.
Mu 2018 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangiye kugirana imikoranire n’amakipe akomeye binyuze mu Kigo cy’Iterambere (RDB), ihera kuri Arsenal FC yo muri Premier League, ikurikizaho Paris Saint-Germain mu 2019, Bayern Munich mu 2023, ndetse na Atlético de Madrid muri uyu mwaka wa 2025.
Amb. Irene Vida Gala yavuze ko inzozi ze ari ukobona ikipe muri Bresil yambaye umwenda uriho Visit Rwanda
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *