skol
fortebet

Antonio Conte yatangaje amagambo akomeye nyuma yo kunyagirwa na Watford

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Chelsea FC Antonio Conte yatangaje ko niba ubuyobozi bwa Chelsea bushaka kumwirukana bwahita bubikora kuko umusaruro we udashimishije muri iyi minsi aho yanenze ubushake buke bwa bamwe mu bakinnyi be. Chelsea imaze gutsindwa ibitego 7 mu mikino 2
Uyu mutoza umaze gutsindwa ibitego 7 mu mikino 2 iheruka ya Premier League, yabwiye abanyamakuru nyuma yo kunyagirwa na Watford ibitego ibitego 4-1 mu ijoro ryakeye, ko yiteguye kwemera icyemezo ubuyobozi bw’ikipe ye buzafata (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Chelsea FC Antonio Conte yatangaje ko niba ubuyobozi bwa Chelsea bushaka kumwirukana bwahita bubikora kuko umusaruro we udashimishije muri iyi minsi aho yanenze ubushake buke bwa bamwe mu bakinnyi be.

Chelsea imaze gutsindwa ibitego 7 mu mikino 2

Uyu mutoza umaze gutsindwa ibitego 7 mu mikino 2 iheruka ya Premier League, yabwiye abanyamakuru nyuma yo kunyagirwa na Watford ibitego ibitego 4-1 mu ijoro ryakeye, ko yiteguye kwemera icyemezo ubuyobozi bw’ikipe ye buzafata cyane ko bimaze iminsi bivugwa ko ashobora kwirukanwa.

Yagize ati “Ntabwo mpangayikijwe n’akazi kanjye.Buri munsi nitanga 120 ku ijana kugira ngo ikipe ibone umusaruro.Niba kunyirukana aribyo byiza nta kibazo ubuyobozi bubikore.Ejo nundi munsi kuko nshobora kuba ndi umutoza wa Chelsea cyangwa ntariwe.Gukinira ikipe ikomeye bisaba kwitanga niyo mpamvu mu bihe bibi nk’ibi uba ugomba gukoresha abakinnyi bafite ubushake bwo gutsinda.”

Amakuru aturuka muri Chelsea aravuga ko bamwe mu bakinnyi batangiye kugambanira uyu mutoza kubera imyitwarire ye mu myitozo ndetse nyuma yo kunyagirwa na Bournemouth mu rugo ibitego 3-0,bamwe mu bayobozi basabye uyu mutoza kwegura, we ababwira ko azubaha amasezerano ye.

Chelsea yaraye itsinzwe ibitego 4-1 na Watford aho mu minota 6 yatsinzwe ibitego 3 bya Daryl Janmaat,Gerrard Deulofeu na Roberto Pereyra byaje byiyongera ku gitego cya Troy Deeney mu gice cya mbere mu gihe igitego cy’impozamarira cya Chelsea cyatsinzwe na Eden Hazard.

Muri uyu mukino,umusore Tiemoue Bakayoko yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo itukura ku munota wa 30 w’umukino byashyize ikipe ya Conte mu kaga gakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa