APR BBC yatsinze REG ikoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona
Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025
APR BBC yatsinze REG BBC amanota 81-77, ibona intsinzi ya gatatu mu mikino ya nyuma ya kamarampaka, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025 muri BK Arena.
APR BBC yagiye kuwukina iyoboye n’intsinzi ebyiri kuri imwe isabwa gutsinda igakomeza gusatira Igikombe cya Shampiyona.
REG BBC yatangiye umukino neza ibifashijwemo na Garmine Kande Kieli na Isezereno Enock batsindaga amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 25-9.
Ikipe y’ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Axel Mpoyo, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Adonis Filer batsindaga amanota atatu menshi.
Aka gace APR BBC yagatsinzemo amanota 31- 17. Igice cya mbere cyarangiye REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 42 kuri 40 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, Youssoupha Ndoye akorera mu ngata Adonis batsindaga amanota menshi bigaranzura REG.
Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 65 kuri 52 ya REG BBC.
Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yegeranye cyane mu manota. Habura iminota itatu, REG yiminjiriyemo agafu igabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Muhizi Prince na Garmine.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanota 81-77 iba intsinzi ya gatatu, iyongerera amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Umukino wa gatanu uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025 muri BK Arena, aho Ikipe y’Ingabo isabwa gutsinda ikisubiza Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Garmine Kande Kieli yatsinze amanota 28 muri uyu mukino
Umukunzi wa Adonis, Kathia Kamali amushyigikira ku mikino myinshi
Muhizi Prince ahanganye na Nshobozwabyose
Vandriesshe Pierre Thierry ahanganye na Williams
Adonis Filer ni umwe mu bahagaze neza cyane muri iyi mikino
Abaraperi Ish Kevin na Logan Joe bitabiriye uyu mukino
Miss Nishimwe Naomie ni umwe mu bitabiriye uyu mukino












Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *