APR FC igiye gutiza abakinnyi bane AS Kigali yatangiye kwisuganya
Yanditswe: Wednesday 23, Jul 2025
APR FC igiye gutiza Tuyisenge Arsène, Mugiraneza Froduard, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Kategaya Elie muri AS Kigali yatangiye kwisuganya.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko aba bakinnyi bazatizwa muri iyi kipe y’umujyi nyuma y’aho umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yasabye kugira abakinnyi 26 bityo abadafite umwanya bakajya ahandi.
Aba bakinnyi kandi ntabwo bagaragaye ku mukino wa gicuti Ikipe y’Ingabo yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025.
AS Kigali igiye gutizwa aba bakinnyi yatangiye kwisuganya ireba uko yatangira kwitegura umwaka mushya w’imikino.
Iyi kipe yatangiye guhemba abakinnyi bayo yari ibereyemo ibirarane by’imishahara y’amezi atandatu ndetse na 10 ku batoza. Kuri ubu, abakinnyi bamaze guhabwa amezi abiri.
Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira imyitozo mu cyumweru gitaha.
APR FC igiye gutiza Tuyisenge Arsène wari uyimazemo umwaka
Mugiraneza Froduard ni umwe mu batizwa AS Kigali
Dusabimana Olivier utarabonye umwanya muri APR FC agiye gutizwa AS Kigali
Nyuma yo gutizwa muri Vision FC, Kategaya agiye kongera gutizwa muri AS Kigali
Abakinnyi ba AS Kigali bongeye gukorwa mu ntoki nyuma y’igihe kinini


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *