APR FC imbere, Rayon Sports iya kane n’amakipe azamanuka: Shampiyona ya 2025/26 mu mboni za KNC
Yanditswe: Monday 01, Sep 2025
Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yagaragaje ko Rayon Sports ikiri guhuzagurika isinyisha abakinnyi mu gihe habura igihe gito ngo Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 itangire, kandi ko biri mu bizatuma itaboneka mu makipe atatu meza, agaha amahirwe APR FC yo kwisubiza igikombe.
Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Huye kuri Stade Kamena ku wa 31 Kanama 2025, aho Gasogi United FC yatsinzwe na Mukura VS igitego 1-0.
KNC yabajijwe n’itangazamakuru uko abona amakipe azakurikirana ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, agaragaza ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite impamvu zo kucyisubiza.
Ati “Igikombe ndagiha APR FC. Hari impamvu nyinshi, ni ikipe ifite abakinnyi benda kunganya imbaraga. Amakipe ashobora kugira 11 beza wajya kureba abasimbura ugasanga ntibikunda.”
“Ikipe mbona yakabaye iza ku mwanya kabiri yakabaye Police FC baramutse bahojejeho kuko sinzi uko bajya bifata ukabona biragoranye. Iya gatatu natekereza Rayon Sports ariko ifite ibibazo byinshi ni uko mudakunda kubivugaho.”
Perezida wa Gasogi United FC yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports biri kugaragara mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, cyane cyane biturutse mu migurire y’abakinnyi.
Ati “Kuba habura iminsi 10, ugasanga ikipe igisinyisha cyangwa ikigerageza abakinnyi uba ugomba kugiramo ubwoba. Ni mu gihe andi makipe byitwa ko bari guhatanira igikombe yo ubwayo ibyo yabirangije.”
“APR FC na Police FC ntizigikeneye abakinnyi uyu munsi wa none. Ni mu gihe Rayon Sports igishaka abakinnyi. Uwakoze imyitozo uyu munsi si we ukora ejo, uwasinye mu mikino ya gicuti na we tukumva ngo uyu munsi arataha. Ibyo biratera akavuyo ahubwo ntekereza ko n’umwanya wa gatatu ishobora kutawubona.”
Uyu mwanya wa gatatu muri Shampiyona y’u Rwanda izatangarira tariki ya 12 Nzeri 2025, yawugeneye amakipe atatu ari yo Mukura VS, Gasogi United FC abereye Umuyobozi na AS Kigali, Gikundiro ikazaba iya kane.
Mu makipe azamanuka mu mboni za KNC yagize ati “Reka nkubwize ukuri. Mu makipe yo mu Rwanda kugeza uyu munsi. Iyo nitegereje nkarambura amaso ndareba ngasanga AS Muhanga izamanuka. Muhanga izamanuka iherekezwe na Rutsiro FC.”
KNC yaritegereje asanga Rayon Sports itazaboneka mu makipe ane meza ya Shampiyona mu mwaka utaha

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *