skol
fortebet

"APR FC irakomeye ariko ntikomeye kuturusha ”-Perezida wa Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yifuza gutwara ikongera guhagararira u Rwanda, Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko nubwo uyu mukeba wabo akomeye ariko atabarusha.
Rayon Sports yaraye itsinze Bugesera FC ibitego 2-0 byiyongera kuri 1-0 yari yayitsinze mu mukino ubanza bituma iyisezerera muri 1/4 cy’iri rushanwa ndetse inayirusha bigaragara.
Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele,yabwiye (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yifuza gutwara ikongera guhagararira u Rwanda, Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko nubwo uyu mukeba wabo akomeye ariko atabarusha.

Rayon Sports yaraye itsinze Bugesera FC ibitego 2-0 byiyongera kuri 1-0 yari yayitsinze mu mukino ubanza bituma iyisezerera muri 1/4 cy’iri rushanwa ndetse inayirusha bigaragara.

Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele,yabwiye abanyamakuru ko APR FC bazahura ikomeye ariko itabarusha.

Yagize ati “Ndishimye, ikipe ihagaze neza, turi muri rugamba rwo gushaka Igikombe cy’Amahoro, urugendo ruracyakomeye ariko turizera ko tuzabigeraho.”

Abajijwe uko biteguye guhura na APR FC ifite amahirwe menshi cyane yo gusezerera Marines FC kuri uyu wa Gatatu, Uwayezu yashimangiye ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu idakomeye kurusha Rayon Sports.

Ati “Turiteguye kuko APR FC ni ikipe, irakomeye ariko ntabwo ikomeye kuturusha.”

Perezida Uwayezu yavuze ko inshingano we na bagenzi be bafite ari ukubaka umuryango wa Rayon Sports ukomeye uzanafasha iyi kipe kongera kugaruka mu bihe byiza idaherukamo.

Imikino ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro izakinwa tariki ya 11 n’iya 18 Gicurasi 2022 aho ibi bigugu byombi bizesurana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa