skol

APR FC isobanya mu mashyi no mu mudiho: Ibyo twabonye mu irushanwa ’Inkera y’Abahizi’

Yanditswe: Monday 25, Aug 2025

featured-image

Imikino y’irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryashyizweho akadomo ku wa 24 Kanama 2025, risiga byinshi byo kwibaza ku mwaka utaha w’imikino by’umwihariko ku makipe yaryitabiriye, aho harimo ayitwaye neza nka Police FC yaryegukanye, ndetse na APR FC yasize inkuru mbi imusozi ikaba iya nyuma.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yateguye irushanwa ry’Inkera y’Abahizi, mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, ihera ku mukino wa gicuti wayihuje na Power Dynamos yo muri Zambia.

Uyu wari umukino Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yahisemo gukoresha abakinnyi biganjemo abazamufasha mu mwaka utaha azakinamo irushanwa rya CAF Champions League.

Warangiye yitwaye neza, rutahizamu Djibril Ouattara yerekana ko ari uwo gukomeza kwitondera kuko yinjije ibitego bibiri byose byabonetse muri uyu mukino.

AS Kigali yerekanye urwego rwo hejuru

Tariki ya 19 Kanama 2025, APR FC yasubiye mu kibuga ihura na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, ikora impinduka ku bakinnyi benshi bari bakinnye umukino ubanza, aho Umunya-Maroc, Abderrahim Talib, yashyizemo ikipe ya kabiri.

APR FC yagaragaje kudahuza umukino ndetse n’amakosa y’abakinnyi ku giti cyabo. Ibi byahaga ubwisanzure Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ wahuraga n’ikipe yavuyemo.

Gusatira cyane kwa ba rutahizamu ba AS Kigali, ari bo Rudasingwa Prince, Iyabivuze Osée na Dushimimana Olivier kwatumye AS Kigali ibona igitego. Tuyisenge Arsène wahushije ibitego byinshi ashobora kubura umwanya ubanzamo natazamura urwego.

Uyu mukino wagaragaje ko AS Kigali ifite abakinnyi bake, dore ko kunanirwa kwa bamwe mu bari bakinnye umukino wose no kudasimbuza biri mu byatumye bishyurwa igitego cya Mamadou Sy witwaye neza mu mikino y’Inkera y’Abahizi.

Kugira abakinnyi bake kandi byashegeshe iyi kipe ku mukino wa nyuma wayihuje na Police FC muri Stade Amahoro, birangira yambuwe igikombe na yo biyitunguye.

Iri rushanwa ryerekanye ko Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban, ari uwo gukomeza guhangana n’amakipe akomeye mu mwaka utaha w’imikino, kuko usibye guhagama APR FC yanatsinze Azam FC yo muri Tanzania mu mukino wa kabiri yakinnye.

AS Kigali izatanga akazi mu mwaka w’imikino
Police FC ni iyo kwitondera

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yerekanye ko gutwarana na APR FC igikombe cya Shampiyona ya 2022/23 bitamugwiririye ahubwo yari afite icyo ashoboye.

Yahuye n’ikipe yahozemo ku nshuro ya kabiri mu ya gicuti yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, dore ko Police FC yari nshya kuri we nyuma yo kumuha akazi itandukanye na Mashami Vincent.

Ben Moussa yongereye byinshi muri Police FC aho kuri ubu isigaye ari ikipe ikina umukino wihuta ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo bakigaragaza bitandukanye no mu mwaka washize.

Urugero ni Byiringiro Lague na Richard Kilongozi bakinnye imikino y’Inkera y’Abahizi batandukanye n’abo twabonaga mu mpera z’umwaka ushize, dore ko imikino akenshi ari bo yabaga yubakiyeho.

Kwitonda Alain Bacca wahinduriwe umwanya usigaye akina inyuma ya rutahizamu, azatanga akazi ku bakinnyi bazahura na Police FC mu mwaka utaha.

Rutahizamu Ani Elijah ashobora kuzabura umwanya uhagije wo gukina mu mwaka utaha kuko Inkera y’Abahizi yagaragaje ko Emmanuel Okwi ari rutahizamu ugifite imbaraga.

Kugira ba rutahizamu benshi kandi beza muri Police FC, ni kimwe mu byayifashije kwegukana iri rushanwa kuko yinjije ibitego bine mu makipe yari ihanganye na yo harimo bitatu yinjije mu rya APR FC.

Police FC yegukanye irushanwa ry’Inkera y’Abahizi
APR FC irajegajega

APR FC yabaye iya nyuma mu irushanwa iracyafite akazi gakomeye ko guhuza umukino no kumenya abakinnyi izitaho mu mwaka utaha bakayifasha kwitwara neza mu mwarushanwa ari imbere arimo na CECAFA Kagame Cup.

Igitego APR FC yatsinzwe kuri AS Kigali yari penaliti yavuye ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan. Ibitego bibiri muri bitatu iyi kipe yinjijwe ku mukino wa Police FC, birimo uruhare rw’umunyezamu Ishimwe Pierre.

Ibi biragaragaza ko mu gihe isoko ryo kugura abakinnyi ritararangira, APR FC ikwiriye gushaka umunyezamu uzayifasha mu mwaka utaha w’imikino kuko abo ifite kugeza ubu ntawayifasha nk’uko bikwiye.

Imbere y’abanyezamu mu bwugarizi, umutoza yakinishaka Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunusu, ariko ku mukino wa nyuma w’Inkera y’Abahizi yakinnye na Azam yabanjemo Alioum Souané amusimbuza Niyigena.

Hahise hagaragara icyuho mu guhuza kw’abakinnyi babanjwemo, byatumaga Arnold Ssekiganda akina nabi, agatakaza imipira myinshi no gukora amakosa menshi mu kibuga hagati.

Guhanahana umupira muri APR FC ni ikibazo. Niyomugabo Claude, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert na Denis Omedi, ni abakinnyi batindana umupira inshuro nyinshi.

Ibi bituma APR FC igera imbere y’izamu inshuro nke, n’uburyo bwo gushaka ibitego bukarumba. Umutoza Abderrahim Talib natabiha agaciro bizamubyarira amazi nk’ibisusa.

APR FC yateguye irushanwa itaha nta nota na rimwe
Abafana mbarwa kuri APR FC

Ubwitabire bwari hasi mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ukurikije uko byari byitezwe. Ryari irushanwa ry’amakipe atatu muri ane yitwaye neza mu mwaka ushize ndetse n’indi kipe mpuzamahanga.

Gutsindwa umusubizo kwa APR FC kwatumye abafana bayo batitabira imikino nk’uko bigomba, kabone n’ubwo amatike yari yagabanyijwe iya make ari 3000 Frw, umufana akareba imikino ibiri.

Ubwo APR FC yakinaga na Power Dynamos, nta ⅓ cy’abafana bajya muri Stade Amahoro barimo. Imikino yabereye muri Kigali Pelé Stadium, ho barageragezaga bakarenga ho gato ½.

Imikino ya nyuma yabereye muri Stade Amahoro, yabereye imbere ya stade yambaye ubusa, kuko uwari kugatambuka yari kugira ngo Police FC na AS Kigali zakiniye mu muhezo.

Umukino wa kabiri wa APR FC na Azam FC ni wo wariho abafana ariko na bo nta ¼ cy’abajya muri Stade Amahoro bari bayirimo.

Kwitwara nabi kwa APR FC gukomeje no mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, byatuma ibona abafana mbarwa ubwo izaba ikina na Pyramids FC yo mu Misiri muri CAF Champions League.

APR FC yakiniye muri Stade Amahoro itarimo na 1/4 cy’abafana
Azam TV yadabagije abatarageze ku kibuga

Azam Group ibinyujije ku kigo gicuruza amashusho kiyishamikiyeho cya Azam TV, yerekanye imikino yose y’Inkera y’Abahizi ifasha abakunzi b’umupira w’amaguru bari mu Rwanda no hanze yarwo baryoherwa.

Iki kigo cyari umuterankunga mu irushanwa kikaba cyari kiri ku musozo w’amasezerano y’imyaka itanu gikorana na APR FC, cyaboneyeho no kongera amasezerano y’imikoranire mu gihe cy’umwaka umwe.

APR FC yongereye amasezerano na Azam Group
APR FC yerekanye imyambaro mishya mu buryo bujagaraye

Ikipe ya APR FC yerekanye imyambaro mishya izakoreshwa mu mwaka utaha w’imikino, harimo iy’abakinnyi ndetse n’iy’abafana. Iy’abakinnyi yakozwe n’uruganda rwa Joma naho iy’abafana ikorwa na TK.

Ni imyambaro yerekanywe mu karuhuko k’igice cya kabiri, ariko usibye kubona ari imyambaro yerekanywe n’abakobwa bo mu itsinda ry’abavandimwe rya Mackenzie nta handi higeze hagaragara iyi myambaro.

Hari hateganyijwe igikorwa cyo guterana penaliti hagati y’aba bakobwa mu rwego rwo kumenyekanisha iyi myenda, ariko ntibyakozwe kuko umwanya usa n’uwabaye muto.

Ntabwo hatangajwe aho iyi myambaro izaboneka cyangwa igiciro cyayo, yaba iyagenewe abafana ndetse n’isa n’iy’abakinnyi. Byiyongeraho kandi ko imyambaro yose ijya guhuza amabara ku buryo wavuga ko nta mwambaro wa gatatu uhari.

Mu gihe cyo kwerekana abakinnyi APR FC izakoresha mu mwaka utaha ndetse na nimero bazajya bambara, habayemo akabazo ka tekinike kuko byerekanirwaga ku mashusho, ibituma bamwe batarababonye neza usibye Ruhamyankiko Yvan wamazemo iminota itatu.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ‘Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka’, ni yo mpamvu irushanwa ryabayeho ngo amakipe akosore ibitaragenze neza, kugira ngo azitware neza mu mwaka utaha w’imikino.

Imyambaro ya APR FC igenewe abafana yarerekanywe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa