APR FC yagize icyo itangaza ku gihuha cyasakajwe cyo kwirukana bamwe mu bakinnyi bayo
Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena nibwo hasakajwe amakuru y’igihuha ku iyirukanwa ryabamwe mu bakinnyi b’ikipe ya APR FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma y’aya makuru ubuyobozi bw’iyi kipe bwayamaganiye kure.
Abakinnyi bayo bavugaga ko basezerewe harimo Rwabuhihi Placide, Nizeyimana Djuma, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nzanzimpura Keddy, Ndayishimiye Dieudonne, Uwiduhaye Aboubakal, Nsengiyumva Irshad, Tuyizere Jean Luc, Kwitonda Allain-Baca na Itangishaka (...)
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena nibwo hasakajwe amakuru y’igihuha ku iyirukanwa ryabamwe mu bakinnyi b’ikipe ya APR FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma y’aya makuru ubuyobozi bw’iyi kipe bwayamaganiye kure.
Abakinnyi bayo bavugaga ko basezerewe harimo Rwabuhihi Placide, Nizeyimana Djuma, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nzanzimpura Keddy, Ndayishimiye Dieudonne, Uwiduhaye Aboubakal, Nsengiyumva Irshad, Tuyizere Jean Luc, Kwitonda Allain-Baca na Itangishaka Blaise.
APR FC ibinyujije ku rubuga rwabo yahise ihakana aya makuru ndetse inabwira abafana bayo kwirinda ibihuha. Yanditse ati "APR F.C iranyomoza inkuru y’iyirukanwa rya bamwe mu bakinnyi bayo yarimo icicikana ku mbuga nkoranyambaga".
"Ni inkuru APR F.C yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cya kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bukaba bugatangaza ko nta kuri kubirimo ndetse nta n’isano bifitanye na ko".
"Ubuyobozi bwa APR F.C burateganya kongeramo amaraso mashya haba mu bakinnyi ndetse n’abandi bakozi, hagamijwe kubaka ikipe ibereye abakunzi n’abafana bayo".
"Ubuyobozi kandi buboneyeho gusaba abakunzi ba APR F.C n’abafana bayo kwirinda kuyobywa n’ibihuha byinshi biba bivugwa mu bihe by’igura n’igurisha ry’abakinnyi, bakizera kandi bagategereza ibitangazwa n’ubuyobozi bubahagarariye ari na bwo bureberera buri munsi ikipe yabo".
APR FC yamaze guhakana amakuru yavugaga ko birukanye bamwe mu bakinnyi bayo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *