skol
fortebet

APR FC yaguze myugariro ukomeye yiyemeje guha akayabo

Yanditswe: Monday 24, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro ukomeye w’umunya Senegal,Aliou Souané,yamaze kwemera gusinyira ikipe ya APR FC avuye mu ikipe y’iwabo yitwa ASC Jaraaf.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru ari gucicikana nuko uyu munyamahanga APR FC izifashisha umwaka utaha yasesekaye I Kigali.

Uyu yabaye myugariro mwiza wa LIGUE 1 yo muri Senegal ndetse n’umukinnyi ukinira abatarengeje imyaka 23 na CHAN wa Senegal.

Uyu ngo aragurwa ibihumbi 70 by’amadolari ubwo n’asaga miliyoni 80 FRW, azahembwe $6500 ku kwezi n’ukuvuga angana na miliyoni zikabakaba umunani FRW.

Uyu ngo arahabwa inzu n’imodoka ari mu Rwanda.

Ikinyamakuru Record cyo muri Senegal cyo cyari cyatangaje ko APR FC iri mu biganiro na myugariro Alioune Souané bivugwa ko yashakwaga na Al Hilal yo kuri Sudan.

Iki kinyamakuru cyanditse ko Alioune azagurwa ibihumbi 60 by’amayero, we ahabwe asaga ibihumbi 20 by’amayero, umushahara w’ukwezi wa 5000 €, inzu yo kubamo n’imodoka yo kugendamo mu Rwanda

APR FC yatangiye kugura abakinnyi bazayifasha muri Champions League ishaka kwigaragazamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa