skol
Kigali

APR FC yananiwe gutsinda ikipe yo muri Somalia mu mikino ya CAF

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 September 2021

Kuri iki Cyumweru,nibwo APR FC yatangiye amajonjora ya mbere yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League aho mu mukino wabereye muri Djibouti yananiwe gutsinda Mogadishu City Club yo muri Somalia banganya 0-0.


Kubera ko muri Somalia hari umutekano muke,APR FC yasuriye Mogadishu City Club muri Djibouti banganya 0-0 bituma bamwe mu bakunzi b’umupira bayiha urw’amenyo.

APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague kubera imvune ndetse idafite umutoza wayo mukuru, Mohammed Adil Erradi wahagaritswe na CAF kubera ko adafite ibyangombwa byemewe.

Muri uyu mukino watojwe n’Umunya-Tunisia umwungirije Jamel Eddine Neffati,APR FC yabuze amahirwe yo gutsinda ibitego ariko igerageza kwitwara neza ntiyinjizwa na kimwe.

Nta buryo bukomeye bugana mu izamu amakipe yombi yabonye mu gice cya mbere, uretse umupira watewe na Omborenga Fitina mu minota y’inyongera, ariko na wo uca ku ruhande nyuma yo gukorwaho n’umukinnyi wa Mogadishu City Club.

APR FC ntiyashoboye kubona igitego mu gice cya kabiri gusa hari umupira watewe na Bizimana Yannick uca ku ruhande rw’izamu rya Mogadishu.

Umukino warangiye ari 0-0, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 19 Nzeri 2021, ubere i Kigali mu Rwanda.

Ikipe izakomeza hagati yazo izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Aimé Placide, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques (c).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamenyekanye umutoza Cristiano Ronaldo yifuza ko asimbura Solskjaer

Umutoza wa Ole Gunnar Solskjaer akomeje guhura n’igitutu kuri Old Trafford...
20 October 2021 0

"Umunya Brazil Chrismar Soares ntazatangirana Shampiyona na Rayon Sports "-...

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Juma,yatangaje ko mu bakinnyi afite...
20 October 2021 0

FIFA yahaye igihano gikomeye Rayon Sports kubera kwambura umukinnyi...

FIFA yahaye Rayon Sports igihano cyo kutazagura abakinnyi bashya guhera...
19 October 2021 0

Umutoza Solskjaer yashwanye na rutahizamu we bapfa ibyo yamuvuzeho

Abahagarariye Marcus Rashford ntabwo bishimiye umutoza wa Manchester United...
19 October 2021 0

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 3 b’inararibonye bayinyuzemo

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka 1...
18 October 2021 0

Bakame yasinyiye Police FC yemeye kumuhemba umushahara utubutse

Umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yasinye...
18 October 2021 0