skol
fortebet

APR FC yasubije abayishinje kwimana abakinnyi bayo mu ikipe y’igihugu

Yanditswe: Friday 12, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakinaga na Gasogi United umukino wa gicuti, havuzwe byinshi nyuma yo kubona abakinnyi umutoza yari yiyambaje muri uwo mukino.
Mu mukino APR FC yatsinzemo Gasogi ibitego 2-1, hagaragayemo bamwe mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko kubera ibibazo by’imvune bari bafite, ntibabashije kwitabira ubutumire bitewe na raporo y’ Abaganga batanze igaragaza ko batameze neza ku buryo bakwiyambazwa.
Mu bakinnyi bari bahamagawe mu (...)

Mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ntibitabire kubera imvune harimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, ndetse na Kwitonda Alain. Aba bakinnyi bose bakaba bari bafite imvune nk’uko bigaragara muri raporo y’ Abaganga ndetse bakaba baragiye banavurwa n’ Umuganga w’ikipe y’igihugu bwana Patrick Rutamu.

Nyuma yo kubona raporo y’ Abaganga ubuyobozi bwa APR FC bwabimenyesheje Umunyamanga w’ Umusigire wa FERWAFA bwana David, ndese n’umutoza w’ikipe y’igihugu bwana Mashami Vicent wanavuze ko nawe atashimishwa no guhamagara umukinnyi utameze neza anashimira ubuyobozi bwa APR FC kuba bamumenyesheje hakiri kare.

Mu butumwa Umunyamabanga wa APR FC yandikiranye n’umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA Kuri WhatsApp,yamumenyesheje ikibazo cy’aba bakinnyi ati:

Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC rero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.

Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no ku bakunzi ba ruhago bose mu rusange, ugasobanura impamvu tukweretse.

Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.

Umutoza Mashami nawe yashimiye SG wa APR FC avuga ko ibi ari ubunyamwuga ndetse ko atakwishimira gukoresha abakinnyi batameze neza.

Source: APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa