skol
fortebet

APR FC yatangiye neza imikino nyafurika itsinda US Monastir

Yanditswe: Saturday 10, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0 yiteganyiriza impamba izajyana muri Tunisia mu mukino wo kwishyura.
Uyu mukino w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League,wabereye kuri stade Huye.
Igitego cya Mugunga Yves nicyo cyatumye abafana ba APR FC babyina intsinzi ndetse bagira icyizere cyo gukomeza mu kindi cyiciro kuko basabwa kunganya gusa muri Tunisa.
Muri uyu mukino,APR FC yagize igice cya mbere cyiza cyane cyashoboraga kuyibyarira (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0 yiteganyiriza impamba izajyana muri Tunisia mu mukino wo kwishyura.

Uyu mukino w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League,wabereye kuri stade Huye.

Igitego cya Mugunga Yves nicyo cyatumye abafana ba APR FC babyina intsinzi ndetse bagira icyizere cyo gukomeza mu kindi cyiciro kuko basabwa kunganya gusa muri Tunisa.

Muri uyu mukino,APR FC yagize igice cya mbere cyiza cyane cyashoboraga kuyibyarira ibitego byinshi ariko ba rutahizamu bayo ntibakoresha neza amahirwe yabonetse.

Hakiri kare cyane ku munota wa 4,APR FC yabonye uburyo bukomeye ku mupira Mugunga Yves yateye n’umutwe umunyezamu awukuramo,usanga Ishimwe Christian asubijemo uca hejuru y’izamu gato.

APR FC yari hejuru cyane mu gice cya mbere yabonye igitego ku munota wa 17 gitsinzwe na Mugunga Yves ku mupira watewe neza na Ombolenga awuha Nshuti Innocent nawe awutereka ku mutwe wa Mugunga awushyira mu nshundura.

Ku munota wa 27,Ruboneka yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina,umunyezamu wa Monastir ashyira umupira muri koloneri.

Iyi koloneri yatewe neza na Ishimwe Christian umupira usanga Mugunga awucomekera Niyigena wari uhagaze wenyine mu izamu ananirwa gutsinda iki gitego cyari cyabazwe.

Ku munota wa 35 nibwo US Monastir yabonye uburyo bwa mbere, ku mupira wari ukaswe mu rubuga rw’amahina, rutahizamu wayo awutera n’umutwe uca hejuru.

Ku munota w 42,Mugunga yahushije ikindi gitego ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Christian.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri,US Monastir yaje yariye karungu ndetse itandukanye n’iyo mu cya mbere irasatira cyane.

Ku munota wa 49,umunyezamu Ishimwe Pierre yakuyemo umupira wari ukomeye wakaswe mu rubuga rw’amahina awutanga rutahizamu wa Monastir wari ugiye kuwutera.

Ku munota wa 56,APR FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira wakaswe na Christian usanga Mugunga mu rubuga rw’amahina awuteye n’umutwe umunyezamu awushyira muri koloneri.

US Monastir yakomeje kuyobora umukino ndetse no gusatira bigera ku munota wa 78 ubwo yabonaga igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayemo kurarira,icyakora mu mashusho byagaragaye ko ukekwa ko yari yaraririye atigeze akina umupira.

Iki cyemezo cyateje impaka cyane kuko abakinnyi ba US MONASTIR batanyuzwe ndetse bashaka kurwana.

US Monastir yakomeje gushakisha uko yakwishyura ariko ubwugarizi bwa APR FC bwihagararaho,umukino urangira ku ntsinzi ya APR FC.

Bwa mbere kuva mu 1983, ikipe yo muri Tunisia itsindiwe mu Rwanda aho bisabye umukino wa 6 ngo APR FC ibone intsinzi ku ikipe yo muri icyo gihugu.

Abatoza n’abakinnyi b’ikipe ya US Monastir banze kuva mu kibuga umukino urangiye bajya gushwana n’abasifuzi kubera kiriya gitego cyabo cyanzwe.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki ya 18 Nzeri 2022.APR FC isabwa kunganya gusa kugira ngo igere mu kindi cyiciro aho uzatsinda azakina na Al Ahly.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa