skol
fortebet

APR FC yatsinze Espoir FC yotsa igitutu Kiyovu Sports yirangayeho [Yavuguruwe]

Yanditswe: Wednesday 29, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yujuje umukino wa 46 idatsindwa nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 cyinjijwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 71 w’umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.
Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye saa sita n’igice (12h30).
Uyu mukino wari utegerejwe cyane kubera ko benshi bifuzaga kureba niba iyi kipe y’i Rusizi yongera gukora mu jisho ikipe y’Ingabo iheruka gutsindwa ubwo zahuraga muri (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yujuje umukino wa 46 idatsindwa nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 cyinjijwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 71 w’umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye saa sita n’igice (12h30).

Uyu mukino wari utegerejwe cyane kubera ko benshi bifuzaga kureba niba iyi kipe y’i Rusizi yongera gukora mu jisho ikipe y’Ingabo iheruka gutsindwa ubwo zahuraga muri Gicurasi 2019.

Amakipe yombi yari yitwaye neza mu cyumweru gishize, aho APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino uheruka mu gihe Espoir FC yatsinze Bugesera FC 3-1.

Umutoza Adil Mohammed Erradi utararatoje imikino ibiri iheruka kubera COVID-19 nubwo hari n’amakuru yavuzwe ko yari arwaye mu nda,yatoje uyu mukino.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 04 Mutarama aho izakirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.

Mu yindi mikino yabaye,ikipe ya Bugesera FC yakiriye Kiyovu Sports banganya igitego 1-1.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri aho inganya amanota 23 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere na 24.

Igitego cya Bugesera FC cyatsinzwe na Junior Didier mu gihe icya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry.

Ku rundi ruhande Police FC yatsinze ibitego 3-2 Gasogi United.Gasogi yabanje gukanga Police FC iyitsinda ibitego 2-0 bya Nsengiyumva Mustapha ku munota wa 40’,47 ariko Police FC yagarutse mu mukino iratsinda ibifashijwemo na Muhadjiri Hakizimana 53’,Dominique Ndayishimiye 75’ na Usengimana Faustin 89.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa